Site icon MY250TV

Uwimana Agnes wokamwe n’amacakubiri ari kwiyitirira umwaga w’itangazamakuru mu nyungu z’interahamwe zimukoresha

Umuhezanguni Uwimana Nkusi Agnes yongeye gutungura benshi ubwo yajyaga ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube akikomanga mu gatuza yemeza abamukurikira buhumyi uburyo ngo ari “umunyamakuru w’umwuga”.

Ni mu gihe uyu mugore wokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside amaze umwaka yiyirukanye mu itangazamakuru ry’umwuga aho yahindutse umuvugizi w’interahamwe n’abajenosideri batorekeye ubutabera mu bihugu bitandukanye.

Mu kwiyirukana mu itangazamakuru, uyu muhezanguni yasubije ikarita y’itangazamakuru itangwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kugira ngo bimworohere kwinjira mu icengezamatwara nta muntu ubimubaza.

Iyi nkunguzi y’umugore yirengagiza ko itegeko ritanga uburenganzira bwo gukora itangazamakuru ry’umwuha mu Rwanda rivuga ko “umunyamakuru w’umunyarwanda yaba ukora mu kigo cy’itangazamakuru cyemewe, uwigenga cyangwa uhagarariye igitangazamakuru cy’amahanga mu Rwanda ahabwa uburenganzira n’urwego rw’abanyamakuru Bigenzura”.

Iri tegeko ryongeraho ko imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi bigenzurwa na RMC mu gihe uyu mugore wiyeguriye amacakubiri yamaze kwivana mu banyamuryango b’uru rwego.

Umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV yagize ati: “Ikinamico Uwimana arimo iri mu nyungu z’abamukoresha cyane ko bashaka ko yazafungirwa kwiyitirira umwuga udakora; ibintu bizatuma bavuza induru ko Leta y’u Rwanda ifunga Abanyamakuru.”

Ku rundi ruhande, uyu muhezanguno mu biganiro bye by’uzuyemo urwango ntahwema  kwiyemerera ko arwanya Leta y’u Rwanda kandi ngo “uyu mwaka wa 2022 uzarangira itakiriho.”

Mu gihe uyu mwaka ugiye kurangira abenshi bakomeje kwibaza icyo impuruza z’uyu muhezanguni zihatse, gusa ibyo we n’abamukoresha bagambiriye ntibazabigeraho nk’uko n’ubundi imigambi yabo mibisha ihora ibapfubana.

Ibyo Uwimana arimo byose akwiye kumenya ko hari umurongo ntarengwa; natisubiraho ubutabera ntibuzamudebekera.

Mugenzi Félix

Exit mobile version