Umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’Ibikorwa byihariye bya Gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 yasoje uruzinduko rwihariye yagiriraga mu Rwanda ashimangira ko umubano w’ibihugu byombi ari ntayegayezwa.
Ibyo bikubiye mu butumwa Gen Muhoozi yasangije abamukurikira kuri Twitter ubwo yari amaze gusoza urwo ruzinduko rwe. Yanditse ati: ”… Umubano w’u Rwanda na Uganda ubu ni ntayegayezwa.”
Ni nyuma y’uko Gen Muhoozi ubwe yihaningirije umutwe w’iterabwoba wa RNC by’umwihariko ikihebe Kayumba Nyamwasa ko atazabihanganira mu gukomeza gukoresha ubutaka bw’igihugu cye mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni mu gihe byari bizwi neza ko RNC n’ikihebe Kayumba bari ku ruhembe rw’ibyatumye umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi imyaka irenga itanu.
Ku rundi ruhande, uruzinduko rwa Gen Muhoozi rwatumye abambari mbarwa RNC isigaranye babura ibitotsi kubera uburyo yiyemeje kubahashya muri Uganda; igihugu bari baragize indiri yabo.
Mu byaranze uruzinduko rwa Muhoozi harimo kuba yarifatanyije na Perezida Kagame ndetse n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day, yanasuye urwuri rwa Perezida Kagame ndetse agaragara no mu bindi bikorwa binyuranye.
Umwe mu basesenguzi wakurikiranye uruzinduko rwa Gen Muhoozi yabwiye MY250TV ati: “RNC ikwiye kumenya ko amazi atakiri ya yandi; igihe cyo guhunganya umutekano w’u Rwanda yifashishije Uganda cyararangiye.”
Yunzemo ati: “Abari muri uyu mutwe w’iterabwoba bakwiye kandi kwitegura kuryozwa ibyaha byabo cyane ko ntaho bazacikira ubutabera.”
Ubwanditsi

