Site icon MY250TV

Ndagijimana JMV wibye Leta y’u Rwanda 200,000$ burya yanambuye uwamukoreraga mu rugo!

Ndagijimana Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ubu wahindutse umumotsi w’interahamwe n’abajenosideri, hamenyekanye uburyo yambuye uwamukoreraga akazi ko mu rugo umushahara w’amezi 14 ungana n’amayero 70 ahwanye na miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mujura ruharwa asanzwe azwiho kuba yaribye amafaranga 200,000$ yari yahawe nk’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ngo azahure ibikorwa bya za amabasade z’u Rwanda nyuma gato y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere ya Jenoside, uyu mujura yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, akazi yakoze hagati y’umwaka wa 1990 n’uwa 1994.

Igenzura ku mikoreshereje y’imari (audit) ryakorewe Ndagijimana muri Kanama 1995 ni ryo ryahishuye uburyo uyu mugabo wiyemeje kuzapfana umugayo yahohoteye uwamukoreraga amwima umushara we.

Raporo kuri ririya genzura MY250TV yabonye igaragaza ko mu mezi 14 Ndagijimana nta n’urupfusha rw’ifaranga yahembye umukobwa witwa Kirlos wamukoreraga aho agashahara ke yakiririye mu gihe nyamara ayo mafaranga atavaga ku mufuka w’uyu mujura aho yayahabwaga na Leta y’u Rwanda.

Iri bandi ryiyemeje kwangiza ikizere ryari ryagiriwe kubera inda nini yasumbye amaboko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ndagijimana ahora ku mbuga nkoranyambaga n’imizindaro rutwitsi ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe n’abajenosideri ngo arebe ko yabona amaramuko dore ko ubuzima butamworoheye na gato.

Magingo aya yihishe mu kitwa ‘Rwanda Bridge Builders – RBB’ gusa nacyo cyarasenyutse aho agisigayemo wenyine, gusa kwitwaza kuba yarabaye Ministiri na ambasaderi akaba yirirwa akwiza urwango ntibiteze gusibanganya ibyaha bye.

Mugenzi Félix

Exit mobile version