Site icon MY250TV

Perezida Kagame yashimiye ‘Aba-Rayon’ bamwifurije isabukuru nziza

Perezida Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports bifatanyije na we mu kumwifuriza isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko yizihije tariki ya 23 Ukwakira 2022.

Kuri uyu munsi udasanzwe, Rayon Sports yari yakinnye na Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo maze umukino ugeze ku monota 65 abafana b’iyi kipe mu bwinshi basanganwe barahaguruka bose bifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’amavuko.

Muri uwo mukino Rayon yari yatsinzemo ibitego 3 ku busa bwa Espoir, aba-rayon mu murindi mwinshi batigishije sitade mu ndirimbo igira ngo: “Muzehe wacu. Turamukunda, turamwemera cyane. Isabukuru nziza y’amavuko.” Ni nako kandi bazamuraga amafoto bari bakoresheje yifuriza Umukuru w’Igihugu isabukuru nziza.

Ntibyarangiriye aho cyane ko umukino urangiye ubuyobozi bw’iyi kipe nabwo bwanditse kuri Twitter ko: “Kuva ku muryango wa Rayon Sports kugera ku wawe, isabukuru nziza y’amavuko Perezida Paul Kagame.”

Perezida Kagame yasubije aba-Rayon abinyujije kuri Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, aho yababwiye ko yakozwe ku mutima n’ubutumwa bamugeneye.

Minisitiri Munyangaju yanditse kuri Twitter ati: “Kuri Gikundiro: Aba @rayon_sports mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame. Yantumye kubwira aba Rayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko.”

Kuba umukuru w’igihugu yishimana n’abakunzi ba ruhago ni ikindi kimenyetso ko aha agaciro siporo cyane ko akunze kugaragaza ko “siporo ari umwarimu wigisha indagagciro, kwiyoroshya, gukorera hamwe no kwicisha bugufi.”

Ubwanditsi

Exit mobile version