Site icon MY250TV

Umuti w’ibibazo by’umutekano muri Congo uri mu masezerano ya Nairobi na Luanda – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na  Luanda byubahirijwe ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ugatanga umusanzu wawo amahoro n’ituze byagaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.

Ibi bikubiye mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije kuri Twitter mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2022 nyuma yo kugira ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Ni ikiganiro cyagarutse ku bibazo by’umutekano muke ukomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame yanditse ati: “Mu masaha make, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa DRC. Inzira n’uburyo bwo kuyahosha…no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga. Igisabwa ni ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.”

Amasezerano ya Luanda na Nairobi yose agena ko harwanywa mu maguru mashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho nka CNRD-FLN, RUD-Urunana, na FPP-Abajyarugamba cyane ko ari izingiro ry’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo.

Gusa Congo yahisemo gutesha agaciro aya masezerano ahubwo iha rugari FDLR aho ivuna umuheha ikongezwa undi cyane ko yanamaze kwinjizwa mu ngabo za Congo (FARDC) aho by’umwihariko muri uyu mwaka barashe ibisasu bya ‘rockets’ ku butaka bw’u Rwanda inshuro eshatu byangije byinshi ndetse bikomeretsa n’abaturage.

Ariya masezerano kandi ahamagarira Congo guhagarika vuba na bwangu imvugo z’urwango zibasira abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda by’umwihariko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi; ibintu bitigeze bikorwa cyane ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kugirira nabi aba baturage b’inzirakarengane.

Abategetsi ba Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe w’abarwanyi wa M23; ibintu u Rwanda ruhora rugaragaza nk’ibihuha bidafite icyo bishingiyeho cyane ko n’amahanga atabiha agaciro.

Kwegeka M23 k’u Rwanda ni umuvuno Tshisekedi yadukanye mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwo kunanirwa guha Abanyekongo ibyo yabasezeranyije birimo kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa Congo.

Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru yatangaje  ko inzego z’umutekano ziryamiye  amajanja kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara ku butaka bwa Congo no mu gihe FARDC-FDLR bakomeje kwegera umupaka w’u Rwanda.

Nk’uko u Rwanda rudasiba kubigaragaza, igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muke byashegeshe Congo kiri mu biganza by’abategetsi b’icyo gihugu aho bakwiye kwicara bakabicoca aho kwitana ba mwana.

Ubwanditsi

Exit mobile version