Umuhezanguni Ntaganda Bernard yatunguye benshi ubwo yihangadaza agasubiramo ijambo ku rindi imvugo zisanzwe zikoreshwa n’abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyo bakingira ikibaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Yabikoze ku wa 31 Ukwakira 2022 mu kiganiro yahaye BBC “Gahuzamiryango” ayo yumvikanye avuga ko “FDLR itakibaho” ndetse ko “nta ngabo zayo ziri muri Congo”, yewe kuba abavuga Ikinyarwanda muri Congo bahohoterwa ngo “ni urwitwazo Leta y’u Rwanda ikoresha.”
Izo mvugo zabanjirijwe n’itangazo uyu mugabo yasohoye yiriza amarira y’ingona aho yasabaga amahanga “gufatira ibihano Leta y’u Rwanda kubera ko ifasha M23”, ibintu byerekana urwango Ntaganda afitiye u Rwanda n’uburyo nta neza arwifuriza.
Abakurikiranye ibyo Ntaganda yatangaje ntibatunguwe cyane ko mu minsi ishize Twagiramungu Faustin “Rukokoma” yahishuye ko Ntaganda akorana na FDLR aho by’umwihariko Twagiramungu yasabye izindi ngirwashyaka zikorera hanze y’u Rwanda gutera ingabo mu bitugu uyu mugabo.
Ntaganda uzwiho gukoresha imvugo zihembera amacakubiri ari nako zica igikuba mu baturage, muri Gashyantare 2011 Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Muri icyo gihe Ntaganda yirirwaga yikomanga mu gatuza avuga ko ashyize imbere Politiki ya “Tura tugabane niwanga bimeneke”.
Indi gihamya ishimangira imikoranire ya hafi ya Ntaganda na FDLR ari nayo mpamvu akomeje kuyitagatifuza ni uko Alexis Bakunzibake witwaga ko amwungirije mu Ishyaka rya PS-Imberakuri yiyitirira, yagaragaye mu nama ya FDLR yabereye mu mashyamba ya Congo mu mwaka wa 2012.
Ibyo byabaye nyuma y’uko imwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yari yatangaje ko Leta y’u Rwanda “yashimuse” uyu Bakunzibake.
Kubona Ntaganda avuga ko u Rwanda rushinja FDLR ibinyoma ntawe bikwiye gutangaza kuko nawe ubwe ni umuyoboke w’uyu mutwe w’iterabwoba uhora ugambiriye kugaruka mu Rwanda gusubukura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mugenzi Félix

