Site icon MY250TV

Louise Mushikiwabo yagaragaje umuzi w’ibibazo bikomeje kuzambya umubano w’u Rwanda na Congo


Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Madame Louise Mushikiwabo, yatangaje ko abategetsi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano basinye mu myaka irenga 10 ishize, bikaba aribyo bikomeje kubagaruka.


Ibi Mushikiwabo witegura manda ye ya kabiri nk’umuyobozi wa OIF byitezwe ko azatorerwa kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Televisiyo TV5 Monde ikorera mu Bufaransa.


Mushikiwabo yabwiye abo banyamakuru ko mumyaka irenga icumi ishize muri Congo hakunze kugaragara imitwe y’itwaje intwaro ku mupaka w’u Rwanda aho yari ifite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.


Yakomeje avuga ko icyo gihe ibihugu byo mu karere birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda byose byicaye hamwe byemeza ko bigomba guhangana n’iyo mitwe abatazemera gushyira hasi intwaro bakarwanywa, ariko ayo masezerano nyuma yo gusinywa ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.


Mushikiwabo kandi yongeyeho ko kuba ayo masezerano atarashyizwe mu bikorwa ari impamvu z’ubushake buke bwa Politiki bwagaragaye ku ruhande rwa Congo, ari nayo mpamvu nanubu umutekano ugikomeje kubura mu burasirazuba bw’icyo gihugu.


Aya magambo ya Mushikiwabo ntaho ataniye n’ayabandi bakuru b’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahaga badahwema kuburira Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye asinya ariko yakomeje kuvunira ibiti mu matwi, ndetse igitangaje ingabo za Congo (FARDC) zananywanye n’imwe muri iyo mitwe irimo uwa FDLR.


Ikibazo cy’umutekano muke muri Congo ni kimwe mu biri kuganirwaho mu nama y’inteko rusange y’abakuru b’ibihugu bigize OIF iri kubera i Djerba muri Tunisia kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022.


Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi ntari mu bitabiriye iyi nama gusa ahagarariwe na Ministiri w’intebe Sama Lukonde.


Mugenzi Félix
Exit mobile version