Musana Jean Luc, umuhungu wigize igihazi ku mbuga nkoranyambaga, noneho yumvikanye asaba Abanyarwanda kuyoboka umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo aho ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Musana yabivugiye mu kiganiro yakoreye kuri umwe mu mizindaro rutwitsi yashinzwe n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza agamije kugira ngo ijye imufasha gutambutsa icengezamatwara rye ricamo ibice Abanyarwanda.
Muri icyo kiganiro, Musana yumvikana asubiramo ijambo ku rindi ibihuha bisanzwe bikoreshwa n’abanzi b’u Rwanda aho barwegekaho umutwe w’abarwanyi wa M23 by’umwihariko muri iki gihe uyu uri mu ntambara n’igisirikare cya Congo (FARDC).
Musana mu bwenge bucye asanganwe we yumvikana ahuragura amagambo aterekeranye arimo no kuba ngo “M23 igizwe n’abanyarwanda” bityo ko ngo “Perezida Kagame abafiteho ububasha”.
Icyababaje benshi ni uburyo uyu Musana wiyita ‘umunyapolitike’ yihangagaje agahamagarira abanyarwanda yita ko “bafite ubushobozi buke” kwinjira muri FDLR, iyi akaba ari gihamya ko yamaze kunywana n’interahamwe zo muri uyu mutwe w’iterabwoba; ibintu bishimangirwa n’ubu bukangurambaga yakoze.
Mu kugerageza gusasira imvugo ze zikangurira Abanyarwanda kujya muri FDLR, Musana yavuze ko uyu mutwe ugizwe n’Abanyarwanda kandi ko iyo batahutse “Leta ibaha inkunga y’igishoro cyo gusubira mu buzima busanzwe” – bikaba bitumvikana uburyo ibi ari byo Musana yaheraho ahamagarira Abanyarwanda kwiyunga ku bicanyi bashakishwa n’ubutabera.
Ku rundi ruhande, imvugo za Musana ntawe zikwiye gutungura cyangwa kuyobya cyane ko muri Nzeli uyu mwaka yari yatangaje ko yiteguye gukorana na FDLR nyuma yo kwemera ku mugaragaro ko afitanye imikoranire ya hafi na Ingabire Victoire.
Musana akomeje kurenga umurongo utukura, igihe kirageze ngo ubutabera bukore akazi kabwo kuko Abanyarwanda ntibazihanganira ubuhezanguni bwe.
Mugenzi Félix

