Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye muri Minisiteri y’Ubuzima aho by’umwihariko yagize Dr. Sabin Nsanzimana Minisitiri, umwanya asimbuyeho Dr. Ngamije Daniel wari awuriho kuva muri Gashyantare 2020.
Dr. Nsanzimana wamenyekanye cyane ubwo umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yari amaze amezi icyenda ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) biherereye mu Karere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu zindi mpinduka Perezida Kagame yakoze muri Minisiteri y’Ubuzima nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ni uko Dr. Yvan Butera yagize Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri.
Dr. Butera yasimbuye Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse we wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK) cyayoborwaga na Dr.Theobald Hategekimana.
Ubwanditsi

