Nyuma y’ukwezi umuhezanguni Uwimana Nkusi Agnes atangaje ko yaciye ukubiri n’imigirire idahwitse yari imaze igihe imuranga igizwe ahanini no kuvuganira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko atari akomeje.
Ibi Uwimana yabigaragarije mu kiganiro yatambukije ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube, aho by’umwihariko mu isoni nke yumvikanye avuga ko “u Rwanda rukwiye kugirana ibiganiro” n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe n’abajenosideri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imvugo ya Uwimana yashimangiye ko imbabazi aherutse gusaba Abanyarwanda zari urwiyererutso cyane ko gutagatifuza interahamwe zo muri FDLR cyo kimwe n’abajenosideri muri rusange biri mu byari byatumye asaba izo mbabazi.
Mu gihe uyu muhezanguni yari yasezeranyije Abanyarwanda kwisubiraho, imvugo ze ziragaragaza ko ahubwo akiri wa wundi wahoraga agambiriye gucamo Abanyarwanda ibice.
Ibyo bishimangirwa n’uko gusabira ibiganiro FDLR ari imvugo isanzwe imenyerewe ku nterahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi – aba akaba ari ubundi basanzwe bakoresha uyu Uwimana.
Uwimana ntayobewe ko FDLR yibwira ko avugira ihora ikubita agatoki ku kandi ko iramutse ibonye aho itoborera yagaruka mu Rwanda idasubukura Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko izi nterahamwe zivuga ko zitayirangije.
Ku rundi ruhande, ibyifuzo bya Uwimana ntawe bikwiye gutungura cyane ko benshi mu byihebe bigize FDLR ari inshuti ze z’akadasohoka; iyi ikaba ari iyo soko avomaho ingegabitekerezo ya Jenoside yamwokamye.
Uyu muhezanguni wanywanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside akwiye gukorera umuganda ibitekerezo bye bikocamye kuko ibiganiro asabira FDLR ntabyo azigera abona.
Ellen Kampire

