Site icon MY250TV

Ingabire Victoire atsimbaraye ku gutagatifuza imitwe y’iterabwoba abarizwamo

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza yongeye kumvikana asaba Leta y’u Rwanda gushyikirana n’abo yita “opozisiyo”.

Iyo “opozisiyo” Ingabire avuga ni udutsiko tw’abagizi ba nabi batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi, imitwe y’iterabwoba asanzwe abarizwamo irangajwe imbere na FDLR cyo kimwe n’ingirwamashyaka ze zikorera mu kirere zirimo FDU-Inkingi na DALFA-Umurinzi.

Mu kiganiro Ingabire aherutse guha umwe mu mizindaro ya YouTube yashinze agamije kwigomeka ku buyobozi bw’u Rwanda, mu isoni nke yumvikana apfundikanya amagambo asobanura uburyo ngo “FDLR itakibaho”.

Agira ati: “U Rwanda ruritwaza FDLR, ngo rujye kwiba Masisi, nk’ibyo bavuga ntabwo biduhesha isura nziza, niyo mpamvu hakwiye ibyo biganiro.”

Ingabire ari gukingira ikibaba FDLR mu gihe nyamara umuvugizi wayo, Cure Ngoma, aherutse guhamiriza BBC Gahuza ko “FDLR irahari ababihakana, ntituzi aho babikura”.

Ingabire kimwe n’abandi basabira abo bita “opozisiyo” ibiganiro nta kindi baba bagamije uretse gutagatifuza interahamwe n’abajenosideri ku byaha bakoze ndetse kandi bagikora.

By’umwihariko ubuhezanguni bwa Ingabire bushingiye ku gukomeza gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri uko gusaba imishyikirano n’abasize babahekuye.

Ikibabaje ni uko uyu mugore w’umugome adaterwa ikimwaro no kuba FDLR ihora yikomanga mu gatuza ko ibonye aho imenera yasubukura Jenoside cyane ko yo yivugira ko itayisoje.

Kuba Ingabire aterura ngo yemere ko abagize FDLR bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera ahubwo agahitamo kubasabira ibiganiro ni ikimenyetso ntashidikanywaho ko abashyigikiye gusa aribeshya kuko ibyo yifuza nta na rimwe bizigera bibaho.

Ellen Kampire

Exit mobile version