Site icon MY250TV

#Qatar2022: U Bufarasa na Argentine ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Bufaransa n’iya Argentine ni zo zizakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kigiye kumara ukwezi gikinirwa muri Qatar.


U Bufaransa bwabonye itike ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022 nyuma yo gutinda Morocco yari ihagarariye umugabane wa Afurika ibitego 2 – 0. Ni mu gihe ku rundi ruhande Argentina yo yatsinze Croatia kugira ngo igere ku mu kino wa nyuma.


By’umwihariko u Bufarasa bugeze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranye, aho bwaherukaga kubona iyi tike mu gikombe cy’Isi giheruka cyakinwe mu mwaka wa 2018, icyo gihe iki gihugu cyari cyatsinze u Bubiligi igitego 1 – 0.


Kuri uyu mukino w’u Bufaransa na Morocco amakipe yombi yatangiranye imbaraga nyinshi bashaka gutsidana, ku munota wa 5 gusa u Bufaransa bwinjije igitego cya mbere cyatsinzwe na Theo Hernandez.


U Bufaransa bwakomeje guhusha ibitego byinshi mu gihe na Morocco yariho isatira cyane ishakisha igitego cyo kwishyura ariko ntibyayihira cyane ko ku munota wa 79 Abafarasa baje kubona igitego cya kabiri cyinjijwe na Kolo Muani.


Ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2022 saa kumi n’imwe (ku isaha y’i Kigali) ni bwo u Bufaransa buzakina na Argentine umukino wa nyuma kuri kuri Sitade ya Lusail.


Ku rundi ruhande, umukino wo gushaka umwanya wa gatatu uzahuza Morocco na Croatia ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, saa kumi n’imwe (ku isaha y’i Kigali).


Karemera Jean Luc

Exit mobile version