Site icon MY250TV

FDLR ikomeje gutamaza Tshisekedi uvuga ko “itakibaho”

Umutwe wa M23 uherutse kwereka itangazamakuru abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wafatiye ku rugamba bari kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo (FARDC), ni mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi budasiba kuvuga ko FDLR itakibaho.

Mu nyeshyamba za FDLR zafashwe harimo Paster Niyonzima Jean Damascene wari umuyobozi wungirije w’iyari Komini Kinyami (ubu ni mu Karere ka Gicumbi) hagati y’umwaka wa 1989 n’uwa 1994.

Uwo mugabo yari ashinzwe ubutasi muri FDLR by’umwihariko muri teritwari ya Masisi n’iya Rutshuru.

Mu bandi barwanyi ba FDLR M23 yerekanye harimo abasirikare bato babiri barimo uwitwa Safari Mbitse na Innocent Uwamungu wavuze ko yakoraga mu biro bya “Generale Major” Ntawunguka Pacifique alias Omega, umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR.

Izi nyeshyamba zahishuye ko ibikoresho ndetse n’imyambaro babihabwa na FARDC.

Mu gihe Leta ya Congo ivuga ko FDLR itakiri muri icyo gihugu ngo kuko “abari bagize uwo mutwe bashaje abandi bagapfa”, FDLR yo ibitera utwatsi; ibintu biherutse no gushimangirwa n’umuvugizi w’uyu mutwe, Cure Ngoma, wavuze ko abavuga ko FDLR idahari atazi aho babikura.

Raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’umuryango w’abibumbye (UNGoE) kimwe na raporo y’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) ntizisiba kugaragaza ko FDLR ihari ndetse by’umwihariko ikorana na FARDC.

Umuryango mpuzamahanga ukomeje kugwa mu kinyoma cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahisemo kuvuga gusa kuri M23 buyivanye mu yindi mitwe irenga 100 ibarizwa muri Congo irangajwe imbere na FDLR aho by’umwihariko uyu mutwe ubu uri kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mugenzi Félix

Exit mobile version