Site icon MY250TV

Dore udushya n’ubudasa bishimangira ko ubuzima bw’Abanyarwanda bushinganye

Mu myaka 28 ishize u Rwanda rwateye imbere mu nkingi zose z’iterambere rusange, urwego rw’ubuzima nka rumwe mu z’ibanze, ntirwasigaye inyuma kuko narwo rwashyizwemo ingufu nyinshi ngo rubungabunge imibereho myiza y’abaturage.


Umusaruro w’ibyo ni uko icyizere cyo kuramba ku Munyarwanda kiyongereye aho ubu kigeze ku myaka 69 mu gihe mu mwaka wa 1994 cyari ku myaka 41.


Urwego rw’ubuzima rwahagurukiye gutanga serivisi nziza binyuze mu kongera ibikorwaremezo n’abakozi bashoboye; nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ubu mu Rwanda hari amavuriro y’ibanze 1157 yo mu rwego rwa 1 n’amavuriro 21 yo mu rwego rwa kabiri.


Aya mavuriro atanga ubuvuzi bw’amenyo, ubw’amaso no kubyaza. Muri ayo harimo acungwa na Leta ndetse n’ayahawe ba rwiyemezamirimo.


Ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yo ku rwego ruhanitse yigaga ku cyakorwa ngo serivisi z’ubuvuzi zigere kuri bose, yavuze ko kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zegere abatuye Isi nk’uko byifuzwa, bisaba buri gihugu kwishakamo ibisubizo no guhanga udushya kandi ibi bigakorwa mu buryo butuma nta n’umwe usigara inyuma.


Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2008 ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizweho itegeko ry’uko buri muturage agira ubwishingizi bw’ubuzima, akenshi bwagiraga umugabo bugasiba undi.


Iyi gahunda yabaye isomo ku banyamahanga bifuza kuyigana, imaze gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda kuko uyifite yivuza kare kandi neza aho ubu kurembera mu rugo byabaye amateka.


Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, ivuga ko Abanyarwanda bamaze kujya mu bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé barenga 80.5%.


Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuzima no gutanga serivise nziza, abajyanama b’ubuzima barongerewe ndetse ubu muri buri mudugudu haba hari abanjyanama b’ubuzima barenze batatu.
Ku rundi ruhande, utudege tutagira abapilote (Drones) twerekanye ubudasa bw’u Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.

Ubu mu Rwanda hari gahunda yo gutwara amaraso mu bitaro hakoreshejwe bene utwo tudege, ubu kandi u Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku isi gikoresha izi ndege nto mu rwego rw’ubuvuzi.


U Rwanda rwashyizeho gahunda inoze yo gutanga inkingo ku ndwara zitandukanye ndetse n’iz’byorezo harimo n’ibyashize mu Rwanda. indwara ya malaria, igituntu na korera ubu zaracitse burundu mu Rwanda.


Si ibyo gusa kandi kuko n’icyorezo giheruka cya Covid-19 u Rwanda rwahanganye nacyo neza ndetse rukaba ruri mu bihugu icyi cyorezo cyatwaye umubare muto w’ubuzima bw’abenegihugu. Guhera umwaka utaha, mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo za Covid-19.


Umubare w’ibitaro bijyanye n’icyerekezo, ujbuvuzi bw’indwara zikomeye n’ibindi ni bimwe mu bikomeje kuranga u Rwanda rwafashe icyerekezo cyo gushyira Umunyarwanda ku isonga.


Muvunyi Blaise


Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi. Muvunyi Blaise ni umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi unezezwa n’umwanya urubyiruko rwahawe ngo rufatanye n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda rwacu.
Exit mobile version