MY250TV

Uburyo RPF-Inkotanyi yavanye u Rwanda ibuzimu ikarushyira ibuntu


Imyaka 35 irashize Umuryango FPR-Inkotanyi uboneye izuba ishyanga kubera ko abawushinzi bari mu gice cy’Abanyarwanda bari barahejejwe mu buhunzi bakimwa uburenganzira ku rwababyaye kuva mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga, bagatwikirwa abandi bakicwa.


Urugendo rw’imyaka 35 rwaranze n’ibintu byinshi ndetse bitoroshye birimo ku isonga urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’urundi rugamba rukomeye rwari rutegereje RPF rwo kubaka igihugu cyari cyasenyutse burundu mu ngeri zose.


Ntibyari byoroshye kugarura ikizere mu Banyarwanda bari bamaze kubona ubutegetsi bwariho bukora Jenoside, ariko ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwarabikoze ndetse ubu buyobozi nka moteri y’igihugu bakoze iyo bwabaga bubaka igihugu bakivana ibuzimu bakigarura ibuntu.


Ibikorwa by’indashyikirwa RPF imaze kugeza ku Banyarwanda umuntu yabirebera mu ntego remezo zayo zirimo:


Kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Ibitaro bya Gatonde ni bimwe mu bitaro bishya biherutse kubakwa. Ibi bitaro biri mu Karere ka Gakenke ho mu Majyaruguru y’u Rwanda (Ifoto/Kigali Today)


Impinduka zigaragarira buri wese zarakozwe mu nkingi y’imibereho myiza kuko magingo aya nta munyarwanda ukirwara ngo arembere mu rugo kubera ko gahunda nziza y’ubwishingizi mu kwivuza (mituelle de santé), hubatswe ibitaro bijyanye n’icyerekezo mu gihe ibyari bisanzwe byongerewe ubushobozi.


Ubu muri buri ntara harimo ibitaro byo ku rwego rwo hejuru, byunganirwa n’ibitaro by’uturere, serivise z’ubuzima zegerejwe abaturage aho muri buri mudugudu usangano abajyabama b’ubuzima barenga babiri.


Nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima ubu ikizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyarazamutse mu myaka 25 ishize, aho cyavuye ku myaka 28 kuri ubu kikaba kigeze ku myaka 68.


Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo


Umuryango RPF-Inkotanyi wakoze ibishoboka byose ngo ugarure ubumwe mu banyarwanda binyuze muri gahunda zitandukanye nka Ndi Umunyarwanda.


By’umwihariko iyo gahunda yatanze umusaruro kuko nk’uko imibare ya Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yo muri 2017 yagaragazaga ko ubwiyunge mu Banyarwanda bwari kuri 92,5% aho mu 2020 bwari bugeze kuri 94,7%

Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi


Kubera intambara n’imvururu byagiye biba mu Rwanda kuva mu 1959 hakiyongeraho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abanharwanda bagiye bahungira mu bindi bihugu aho mu 1994 honyine abanyarwanda bagera kuri miliyoni 3 bahunze.


Ntibyari byoroshye kubagarura mu gihugu cyane ko abenshi uko bari basize igihugu kimeze ntawatekerezaga ko kizongera kikazuka kikaba igihugu umuntu yaturamo.


Leta y’u Rwanda ifatanije na UNHCR bashyizeho gahunda inoze yo gucyura abanyarwanda mu gihugu cyababyaye, ndetse kuva mu mwaka wa 2017 hakuweho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda.


Ibyo ntibyari bihagije ngo ubuhunzi bucike burundu cyane ko Leta y’u Rwanda irangajwe imbere n’Umuryango RPF ikomeje kubaka amahoro arambye ndetse n’iterambere ridaheza; ibintu bituma Abanyarwanda biyumvamo igihugu cyabo kuruta uko bagihunga.


Ubukungu

RPF-Inkotanyi yashyize imbere kuzahura ubuhinzi n’ubworozi nka bimwe mu bikorwa by’ubukungu bikorwa n’Abanyarwanda benshi. (Ifoto/RBA)


Umuryango FPR-Inkotanyi wagaragaje ko Umunyarwanda ari we shingiro ry’ubukungu bw’Igihugu bituma ushishikarira cyane guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nka kimwe mu gikorwa cy’ubukungu gikorwa n’Abanyarwanda benshi.


Hashyizwe imbaraga kandi mu kubaka ibikorwa remezo, mu guha ingufu urwego rw’abikorera, mu nganda, ubukorikori, mu bukerarugendo n’ishoramari. Ibi byose bigakorwa mu buryo burambye kandi butanga umusaruro ushimishije kandi harengerwa ibidukikije.


Abanyarwanda b’ingeri zose bashakirwa ubushobozi bwo kongera umusaruro mu byo bakora. Ibi byatumye amafaranga yinjizwaga n’umunyarwanda ku mwaka ava ku madorali 146 mu myaka 25 ishize akagera kuri 822.3 muri 2021.


Ubusugire n’Umutekano


Kuva FRP-Inkotanyi yatangira kuyobora u Rwanda, nibwo mu mateka igihugu kimaze imyaka myinshi 28 kitaranzwemo intambara, imvururu cyangwa ubwicanyi. Ubusugire n’umutekano by’u Rwanda n’abanyarwanda ni ntamakemwa ndetse ubu u Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afrurika gitekanye.


Perezida Kagame we ubwe akunze gushimangira ko umutekano u Rwanda rufite ukwiye kubera Abanyarwanda igishoro cy’ejo hazaza aho ahamya ko “igiciro cyo guhungabanya umutekano wacu kizahora gihanitse.”


Umubano w’u Rwanda n’amahanga


Umubano mwiza w’u Rwanda n’ibindi bihugu warimakajwe aho ndetse n’ibihugu bitari bifite umubano mwiza n’u Rwanda naho hakubiswe umwotso. Muri 2017 u Rwanda rwari rufite Ambasade 37, ubu zimaze kurenga 40.


Demokarasi

Nk’uko buri gihugu kigira umwihariko wacyo mu kugena demokarasi ikibereye, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi burangajwe imbere na FPR bwahisemo demokarasi y’ubwumvikane.


Ubu buryo bwafashije kugarura ubumwe mu banyarwanda bumva ko abantu bashobora kumvikana nubwo baba bafite ibitekerezo bitandukanye kandi uko kumvikana ku bigomba gukorwa mbere yo kubishyira mu bikorwa ari ingenzi.


Ubumwe


Nyuma y’aho ba gashakabuhake batangije inkundura yo gutanya Abanyarwanda ndetse bakaza kwikirizwa n’udutsiko twagiye dutegeka u Rwanda guhera muri 1959 kugera 1994, ubumwe mu Banyarwanda bwarageramiwe kuko politike yizo Leta zose yari ishingiye ku gucamo ibice Abanyarwanda, ibintu byabaganishije ku gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.


Ku buyobozi bwiza bwa RPF ariko ubumwe bw’Abanywarwanda buri mu ntego nyamukuru kuko igihugu kitari kubakwa abantu bagifite amacakubiri. Ibi byarashobotse kuko ntawe ukireba mu irangamuntu ubwoko cyangwa ngo yemererwe kwiga cyangwa kugira imirimo ashingwa hagendeye ku bwoko bwe, ubu Abanyarwanda bahisemo kuba umwe.


Kurwanya ruswa


Ruswa no gutonesha n’ibyorezo byari byaramunze Leta zo hambere, kuko kugirango ugire umurimo ukora wagombaga kuba hari icyo watanze cyangwa se hari uwakohereje.


Kuva aho RPF itangiriye kuyobora igihugu, ruswa ni ikizira cyane ko uyigaragayemo wese yaba Minisitiri, umusirikare mukuru cyangwa umuturage usanzwe bose batihanganirwa, by’umwihariko ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa 4 muri Afurika mu kurwanya ruswa.


Aya mahame remezo y’Umuryango RPF-Inkotanyi niyo yafashije kuyobora u Rwanda ndetse no kurugeza aho rugeze nyuma gusa y’imyaka 28, aho rutangarirwa n’amahanga.


Uko amateka azasimburana buri wese azibuka RPF-Inkotanyi aho yakuye Abanyarwanda nyuma y’uko u Rwanda rwari rworetswe n’ubutegetsi bubi bwatumye Abatutsi barenga miliyoni bahitanwa na Jenoside mu 1994.


Muvunyi Blaise


Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’umwanditsi. Muvunyi Blaise ni umusore wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi unezezwa n’umwanya urubyiruko rwahawe ngo rufatanye n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda rwacu.
Exit mobile version