Site icon MY250TV

FDU-Inkingi mu gukoreka amahitamo yo kubazwa inshingano RPF-Inkotanyi yimirije imbere!

Abambari b’agatsiko k’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi kazwi nka FDU-Inkingi, bakomeje kugaragaza ko bashegeshwa bikomeye no kuba abayobozi mu Rwanda babazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo Umuryango RPF-Inkotanyi ushyize imbere mu kubaka igihugu.

Nk’urugero, aka gatsiko kabinyujije ku mumotsi wako Musabyimana Gaspard, gaherutse gukora ikiganiro ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube aho uyu Musabyimana arondora amazina ya bamwe mu bahoze muri guverinoma ariko baza kuyivamo mu bihe bitandukanye kubera ibyo bagombaga kubazwa.

Muri abo harimo Dr. Habumuremyi Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe ndetse anashingwa kuyobora urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, Bamporiki Eduard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na Gatabazi Jean Marie Vianney wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ku bwa Musabyimana, aba bahoze muri guverinoma bayivuyemo “bahorwa ubwoko bwabo”, icengezamatwara FDU-Inkingi ikinga mu maso y’abayikurikira buhumyi cyane ko kuva muri guverinoma kwa bariya bayobozi gufitanye isano no kubazwa inshingano cyane aho nabo ubwabo bagiye bafata umwanya bakicuza amakosa bakoze.

Umuhezanguni Musabyimana mu kumvikanisha icengezamatwara rya FDU yiva inyuma agahimba impamvu zidafite epfo na ruguru zirimo kuba bariya bahoze ari abayobozi “bakuwe muri guverinoma ngo bumvishwe” nyuma ngo yo “gukoreshwa mu byaha”.

Gusa bya FDU-Inkingi ntawe bikwiye kurangaza cyane imwe mu mpamvu yashinzwe ari ugukwirakwiza ibihuha bigamije guharabika RPF-Inkotanyi kuko yakomye mu nkora izi nyangabirama maze igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho zari zigambiriye kubatsemba.

Ku rundi ruhande, nta gitangaje kuba FDU-Inkingi n’abambari bayo bihandagaza bakagoreka politiki ya RPF-Inkotanyi yo kuba abayobozi babazwa inshingano aho nta muntu uri hejuru y’amategeko kuko izi nterahamwe zamenyereye u Rwanda aho zavunaga umuheha zikongezwa undi ku butegetsi bw’ivangura bw’umunyagitugu Habyarimana.

Amoko FDU-Inkingi yimirije imbere ntabwo agifite umwanya mu Rwanda, ni yo mpamvu aka gatsiko ibyo gakora byose gacurangira abahetsi.

Ellen Kampire

Exit mobile version