Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) umaze iminsi yarigize impuguke ku bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Congo yongeye kumvikana mu mvugo zigamije guhishira uruhare rw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR muri ibyo bibazo.
Binyuze mu mashusho uyu muhezanguni utagira isoni yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2023, yumvikana asaba Perezida Paul Kagame gutumiza icyo yise “inama ngobokagihugu” ngo hagamijwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Muri ayo manjywe, uyu mugore wiyeguriye iterabwoba n’ingengabitekerezo ya Jenoside, agerageza kwigira umuntu mwiza mu mpuhwe nk’iza bihehe ariko bikarangira kwihishira bimunaniye kuko atamazwa n’imvugo aba akoresha zisanzwe n’ubundi zikoreshwa n’abambari ba FDLR.
Zimwe muri izo mvugo harimo ko iriya nama asaba umukuru w’igihugu ngo igamije “kugira ngo turangize ikibazo cy’abakorera politike hanze…”, abo nta bandi; ni intagondwa z’interahamwe zo muri FDLR, ibintu bishimangira ko Ingabire ari umuvugizi w’uwo mutwe.
By’umwihariko iriya imvugo abambari ba FDLR nabo bayikoresha basaba ibiganiro Leta y’u Rwanda birengagije yabakuriye inzira ku murima ko itazigera yicarana nabo ko ahubwo bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagizemo uruhare rukomeye.
Umuhezanguni Ingabire ntiwabona na rimwe akomoza ku byaha byibasira inyokomontu FDLR ikorera Abanyekongo cyangwa ibitero by’iterabwoba uyu mutwe udasiba kugaba k’u Rwanda maze bigahitana inzirakarengane z’abaturage.
Ingabire akwiye kureka uburyarya ahubwo akabwira interahamwe ze gushyira intwaro hasi kuko nta cyo zirwanira.
Mukobwajana Linda

