Site icon MY250TV

Taylor Brice “Wiffler69” waciye ibintu kuri TikTok kubera kurya yitabye Imana


Icyamamare ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, Taylor Brice uzwi ku izina rya Waffler69 uzwiho kurya ibiryo bizwi nka “Fast food” kuri urwo rubuga yapfuye azize indwara y’umutima.


Umuvandimwe we uzwi nka Clayton yatangaje ku rubuga rwe rwa TikTok ati: “Taylor Yitabye Imana ahagana mu ma saa kumi z’ijoro azize indwara y’umutima.”


Clayton avuga ko ku wa gatatu umuvandimwe we Taylor yatangiye kugira ibibazo byo kutamererwa neza bituma yitaba Imana. Se wa Taylor na sekuru bombi na bo barwaye umutima.


Taylor yari afite abayoboke bagera kuri miliyoni ebyiri kuri TikTok kandi yari azwiho kurya toni y’ibiryo cyane cyane byo mu gasozi. Amwe mumashusho yakunzwe cyane ni nk’aho yariye ibiryo byarangiye byo muri 1989.


Video ye ya nyuma yashyizwe kuri TikTOP ku wa gatatu ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 800, aho agaragara ashiyra urubuto runini mu mata.


Karemera Jean Luc

Exit mobile version