Kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari, bunamira Intwari zitangiye u Rwanda.
Ni igikorwa cyabereye ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu Karere ka Gasabo, ho mu Mujyi wa Kigali kuri uyu munsi wahariwe kwizihiza intwari z’u Rwanda no kuzirata ibigwi.
Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, aho uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Uretse Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, undi washyize indabo ku Gicumbi cy’Intwari ni Ambasaderi wa Congo-Brazzaville, Guy Nestor Itoua, akaba ari we wari uhagarariye abahagariye Ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu birimo Ingenzi, Imena n’Imanzi. Icyiciro cy’Imanzi ni cyo cyiciro cy’ikirenga, kikaba kirimo Maj Gen. Gisa Fred Rwigema ndetse n’umusirikare utazwi.
Izindi ntwari zizihizwa uyu munsi ziri mu cyiciro cy’Imena kugeza magingo aya zirimo Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n’ Abanyeshuri b’ i Nyange.

AMAFOTO: Village Urugwiro
Ubwanditsi