Umuhezanguni Noble Marara umaze igihe yihishahisha mu Bwongereza nyuma yo kugomera u Rwanda, akomeje guhabwa urwamenyo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumvikana akwiza ibihuha ku Rwanda yitwaje ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibyo bihuha bidafite epfo na ruguru, Marara yabivugiye mu kiganiro aherutse gukorera kuri YouTube aho mu isoni nke yihandagaje avuga ko Perezida Kagame “ari we kibazo mu karere”, imvugo yavugishijwe n’urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse bikaba n’uburyo akoresha ngo yihimure ku buyobozi yatorotse nyuma yo gukora amakosa atandukanye ubwo yari akiri mu ngabo z’igihugu.
Muri icyo kiganiro Marara avuga ko “u Rwanda Isi yose yarukuyeho amaboko” ndetse “iruvugiriza induru”, ibintu byatumye abumvise aya manjwe bamuseka cyane aho by’umwihariko abazi uyu Marara bahuriza ku kuvuga ko bene aya magambo ayavugishwa n’ibiyobyabwenge biba byamuganye cyane ko yabaye imbata yabyo.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gukora neza n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye yaba muri dipolomasi, ubukungu bw’igihugu, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’ibindi bigaragaza ko imvugo z’inyangabirama Marara ari ibihuha bidakwiye kugira uwo birangaza.
Muri icyo kiganiro kandi Marara wigize umusesenguzi nyamara mu by’ukuri nta kintu azi, yumvikana avuga ko “M23 igizwe n’imfungwa zo mu Rwanda zoherejwe muri Congo kurwana ngo nizigaruka zizababarirwe”, ibi abenshi bemeza ko nta muntu ufite ubwenge n’imyaka nk’iya Marara wabivuga dore ko bizwi neza ko M23 ari Abanyekongo baharanira uburengazira bwabo.
Umusesenguzi ukurikiranira hafi ibikorwa by’abanyabyaha batorotse ubutabera bw’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi yabwiye M250TV ati: “Uyu Marara yatwaraga imodoka za Minisiteri y’ingabo nta bundi bumenyi nabuke afite ni yo mpamvu iteka avuga ibintu biterekeranye”
Yakomeje agira ati: “Ni gute wicara mu Bwongereza ukibwira ko politiki y’u Rwanda n’akarere uyuzi kurusha abandi, ukigira umusesenguzi muri byose nyamara bigaragara ko ubikoreshwa n’urwango wifitemo?”
Marara yasaritswe n’ibiyobyabwenge kubera ubuzima butamworoheye abayemo hariya mu Bwongereza aho atunzwe no gukorera isuku abasaza n’abakecuru batagira ubitaho.
Marara n’abo bahuje imyumvire bakwiye kumenya ko u Rwanda ruhora rwifuza umutekano n’imibanire myiza n’ibihuga by’abaturanyi, gusa ntiruzemera kuba insina ngufi.
Mugenzi Félix

