Umujenosideri Kabuga Félicien kubera ikimwaro no kubura uko yisobanura yasinziriye mu rukiko igihe kingana n’iminota 30 nyuma y’aho abatangabuhamya bari bakomeje kumushinja uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byabaye mu buranisha ryo kuri uyu wa 14 Gashyantare mu 2023 igihe humvwaga umutangabuhamya wiswe “KAB035” aho yagaragazaga uburyo mu rugo rwa Kabuga hatorezwaga Interahamwe.
Ni ibintu byatumye umunyamategeko wa Kabuga asaba urukiko guhagarika gato iburanisha, aho abenshi bemeza ko ibyo ari amayeri asanzwe akoreshwa akenshi n’interahamwe iyo ziri mu rukiko cyane ko Kabuga we kubera imyaka afite ashaka gupfa icyaha kitamuhamye.
Si ubwa mbere Kabuga w’imyaka 90 agerageza gutinza urubanza kuko nko muri Gicurasi mu 2021 abavoka be basabye ko iburanisha rihagarikwa bavuga ko “afite intege nke z’umubiri”, gusa icyo kifuzo cyatewe utwatsi.
Mu mwaka ushize kandi abo mu muryango wa Kabuga bigabije imihanda imbere y’urukiko ruri kumuburanisha basaba ko yarekurwa “kuko ashaje” ariko ibyo nabyo ntacyo byigeze bitanga.
Hari abandi bajenosideri barimo Léon Mugesera, Ladislas Ntaganzwa, Béatrice Munyenyezi n’abandi bagaragaje amayeri ameze nk’aya ya Kabuga agamije gutinza urubanza.
Kabuga akwiye kumenya ko amayeri ye nta cyo azamugezaho kuko ntaho azahungira ibyaha bya Jenoside yakoze.
Mugenzi Félix

