Interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi zihurije hamwe maze mu gisa nk’urwenya rwa byendagusetsa zemeza inkotsa Nadine Kansinge nk’uzazihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu uzaba Umwaka utaha mu Rwanda.
Izo nterahamwe zibumbiye mu dutsiko twiyita “amashyaka” ariko atafite aho yanditse yaba mu Rwanda no mu bihugu izi nyangabirama zibarizwamo, utwo dutsiko turimo akazwi nka “FDU-Inkingi” n’aka “Ishema”
Mu kiganiro aherutse gukorera ku muyoboro rutwitsi wa YouTube ya FDU-Inkingi, Kansinge, umugore uzwiho kuba ahora atagatifuza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarayirokotse, agaragara yikomanga mu gatuza avuga ko yiteguye kwiyamamariza “kuyobora u Rwanda”.
Si ubwa mbere umuhezanguni Kansinge avuze ko ateganya kuza kwiyamamaza kuyobora u Rwanda cyane ko mu mwaka wa 2017 yataye umuryango we aho uba muri Canada agakurikira ingirwamupadiri Nahimana Thomas, bavuga ko bazanye impinduka mu Rwanda, bagahagarikirwa mu nzira bitewe n’uko Kansinge yarasize uruhinja rwonka.
Muri kiriya kiganiro, Kansinge mu kwisobanura kwinshi no kuvuga ibidahuye abyita “imigambi azaniye abanyarwanda”, yaciye hejuru amakimbirane hagati ye n’umutekamutwe Nahimana.
Nahimana yigeze kubana na Kansinge mu kiryabarezi cya “Ishema” bitaga ko ari “Guverinoma ikorera mu buhungiro” bagirana amakimbirane ndetse Kansinge akaba ayiyobora atarimo.
Ubusanzwe kandi Kansinge yirirwa ku mbuga nkoranyambaga aharabika u Rwanda, akoresha icengezamatwara rihakana rikanapfobya byeruye Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akunda gukoresha imvugo z’uko habayeho “Jenoside ebyiri”.
Mbere yo gutekereza kwiyamamaza “kuyobora Abanyarwanda”, uyu muhezanguni akwiye kubanza gukorera umuganda ibitekerezo bye cyane bitajyanye n’icyerekezo u Rwanda rurimo.
Ellen Kampire

