Site icon MY250TV

Inyeshyamba mbarwa zisigaye muri FLN ya Rusesanagina noneho ziri kwikinira urwenya rwa byandagusetsa!

Abambari mbarwa umutwe w’abarwanyi wa CNRD/FLN usigaranye bumvikanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bazafata u Rwanda maze “bakubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda”.

Kuva Paul Rusesabagina wari umugaba mukuru wa FLN yafatirwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu mwaka wa 2020, akaburanishwa ndetse agakatirwa gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba by’uyu mutwe wahise ucikamo ibice.

Igice gikuriwe na “Gen” Hakizimana Antoine “Jeva” ni cyo cyatangaje ibyo gufata u Rwanda; ibintu abenshi bise ko ari ikinamico abambari mbarwa b’uyu mutwe bari gukina bagamije kwerekana ko FLN ikiriho mu gihe nyamara ibyayo byarangiye kera.

Ikindi cyatumye aba bambari ba FLN bahabwa inkwenene ni uburyo bihandagaje bakuvuga ko bashaka kubaka ubumwe mu Banyarwanda mu gihe nyamara Abanyarwanda bamaze imyaka 28 mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge aho ubushakashatsi bushimangira ko ubumwe n’ubwiyunge bugeze ku kigero cyenda kuba 100%.

Aba bambari ba FLN bakwiye kureka gukina urwenya rwa byendagusetsa ahubwo bagatahuka mu Rwanda bagafatanya n’aband kubaka urwa babyaye, n’aho ubundi ibyo batekereza nta byo bazigera bageraho cyane ko ubusugire bw’u Rwanda bubungabunzwe neza cyane.

Ifatwa, iburanishwa n’ikatirwa rya Rusesabagina rikwiye kubera isomo aba bagitsimbaraye ku mahame ya CNRD/FLN cyane ko nta muntu wigeze agambirira kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda ngi bimugwe amahoro.

Gakayire Fred

Exit mobile version