Abagize agatsiko k’urubyiruko rukomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda kiyise ‘Jambo ASBL’, bongeye gushimangira ko batsimbaraye ku ngengabitekerezo y’amacakubiri n’iterabwoba nyuma y’aho basohoye itangazo batabariza umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ni itangazo aba bahezanguni basohoye nyuma y’icyumweru abakuru b’ibihugu byibumbiye mu Muryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) banzuye ko FDLR n’indi imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri Congo igomba kuva mu birindiro byayo bitarenze ku wa 30 Werurwe 2023.
Muri iryo tangazo Jambo ASBL ivuga ko iri gutanga “impuruza itabariza impunzi z’Abanyarwanda zibarizwa muri Congo”, ni mu gihe nyamara muri icyo gihugu habarizwayo gusa intagondwa z’interahamwe zibumbiye muri FDLR.
Icyo izo nyangabirama zirengagiza ni uko nta mpunzi y’Umunyarwanda ibarizwa mu mahanga kuva tariki ya 30 Ukuboza 2017 kubera ko ari bwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryavanyeho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda kuko ryasanze mu Rwanda ari amahoro.
Icyatangaje abantu ni uburyo uwitwa Norman Sinamenye, usanzwe ari “umunyamabanga” wa kariya gatsiko yifashe mu marira nk’ay’ingona akajya gusobanura ibikubiye muri ririya tangazo ku muzindaro rutwitsi wa FDU-Inkingi, agakundi k’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi.
Jambo ASBL ishaka yareka gupfusha umwanya wayo ubusa itabariza FDLR cyane ko n’ubundi izahashywa, ndetse abanyarwanda bamaze kumenya ko icyo aka gatsiko kagamije ari ukubacamo ibice, gusa ntibizigira bihira izi nyangabirama.
Umulisa Carol

