Site icon MY250TV

FDU-Inkingi yabuze ayo icira n’ayo imira nyuma y’uko Macron yambitse ubusa “umucunguzi” wayo Tshisekedi!

Intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino i Burayi bibumbuye mu gatsiko ka FDU-Inkingi bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko Perezida Macron akojeje isoni Tshisekedi basanzwe bafata nk’umucunguzi wabo.

Mu mpera z’icyumweru kirangiye nibwo Perezida Macron wari i Kinshasa yabwiye ukuri gusharira Tshisekedi wigize umwana murizi amwerurira ko inzego zose muri Congo zapfuye guhera mu 1994 igihe iki gihugu cyahaga rugari interahamwe zari zimaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni imbwirwaruhame yashegeshe Tshisekedi cyane ko yahise agaragaza imyitwarire y’ubungasozi aho by’umwihariko yabaye nk’utaye ubwenge maze atunga intoki Macron; ibintu bitagize icyo bitanga cyane ko ubutumwa bwa Macron bwari bwamaze gutambuka.

FDU-Inkingi yagaragaje ukwifaranya mu gisebo na Tshisekedi aho yihutiye gutambutsa ikiganiro cyakozwe n’umumotsi w’aka gatsiko, Musabyimana Gaspard, wumvikana agerageza gufata mu mugongo Tshisekedi binyuze mu kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ntibitangaje kubona abo muri FDU-Inkingi bamanjirwa kuko ni kenshi berekanye ko biteze amakiriro kuri Tshisekedi kabone nubwo Isi ikomeje kumwereka ukuri ariko we akaba adashaka kukwakira.

FDU-Inkingi n’abandi nkayo nibasubize amerwe mu isaho, Tshisekedi barambirijeho nawe ubwe ntaho ahagaze usibye kwegeka ibibazo yateje igihugu cye ku badafite aho bahuriye nabyo.

Ellen Kampire

Exit mobile version