Site icon MY250TV

Tshisekedi akwiye kwisubirira mu bushoferi – Dore impamvu

Cyabitama, umugabo umaze imyaka ine ategeka Congo, akomeje kugaragaza ko atazi icyo amaze ku butegetsi kuko icyo gihugu gikomeje kugarizwa n’ibibazo birenze ibyo cyigeze kugira mu mateka.

Tshisekedi yagwiririwe n’ubutegetsi cyane ko yari asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi muri tagisi mu Bubiligi, nyuma yo kwisanga abaye Perezida nta kindi yakoze uretse kuvangavanga ibintu nk’umuntu wari umenyereye ubushoferi ndetse wari n’umusinzi kabombo.

Ku ngoma y’uyu Cyabitama kimwe mu byo azahora yibukirwaho ni umutekano muke yateje mu burasirazuba bw’igihugu cye aho byageze n’aho ahuza ingabo z’igihugu (FARDC) n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Tshisekedi udasiba kwiha amenyo y’abasetsi mu urugamba ingabo ze za FARDC/FDLR zikomeje gukubitirwamo inshuro n’umutwe wa M23, aherutse gukora amavugurura aho yashyizeho umusirikare umaze imyaka irenga 10 apfuye, uyu ni Jenerali Majoro Kisembo Floribert, aho yari yamushinze ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Equateur.

Tshisekedi mu isoni nke nyuma yo guteza umutekano muke n’akajagari mu gihugu cye abirengaho agashinja u Rwanda kuba “nyirabayazana w’ibazo Congo ifite”. Ni mu gihe u Rwanda rwamubereye imfura ndetse ubu rukaba rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 80 z’Abanyekongo zirumazemo imyaka irenga 20.

Abanyekongo bamaze kubibona ko Tshisekedi niyo yahabwa imyaka igihumbi ku butegetsi ntacyo yabamarira, ndetse baherutse kumukoza isoni ubwo Papa Francis yabasuraga, bagaragaza ko batakimushaka.

Uyu mugabo niyo yahabwa imyaka 100 ngo ategeke Congo ntacyo yayigezaho uretse gukomeza guteza ibibazo mu karere k’ibiyaga bigari; niyo mpamvu akwiye kwisubirira mu bushoferi kuko ibyo kuyobora nta byo ashoboye.

Umulisa Caro

Exit mobile version