Site icon MY250TV

Inkotsa Mukankusi yiyongereye ku nkomamashyi za RNC zikomeje kwihoma kuri Tshisekedi!

Mukankusi Charlotte, umwe mu bahezanguni babarizwa mu buyobozi bukuru bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC yumvikanye yunga mu rya bagenzi be bamaze iminsi bacinya inkoro ku butegetsi bwa Congo aho bashinja u Rwanda kuba “nyirabayazana” w’ibibazo icyo gihugu gifite.

Ni nyuma y’uko abambari ba RNC bagaragaje ko nta wundi bitezeho amakiriro usibye ubutegetsi bwa Tshisekedi, aho basigaye baburamya umunsi ku wundi ari nako bahindanya isura y’u Rwanda, igihugu bagomeye bituma bigira impunzi mu bihugu by’amahanga.

Mukankusi  usanzwe ukuriye “dipolomasi” y’icyuka muri RNC, aherutse kandi gukora ikiganiro cyuzuyemo ibitutsi bya gishumba kuko n’ubundi nta gitekerezo kizima kijya kimuvamo usibye kujora ikintu cyose kijyanye n’u Rwanda.

Uku gushaka kwiyegereza abantu benshi akoresheje imbuga nkoranyambaga kuri YouTube zitandukanye ni uburyo bwa Mukankusi bwo gushaka kwiyerekana ngo yongere akwirakwize ibinyoma nyuma yo kwamburwa impapuro z’inzira zo mu gihugu cya Uganda bikamutera ipfunwe ko ibye byamenyekanye.

Ibyo uyu mugore w’umuhezanguni yishoyemo ntibizamuhira cyane ko nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Ellen Kampire

Exit mobile version