Site icon MY250TV

Kwihishira byanze maze Ingabire ashimangira ko ari mu bashutse Karasira Aimable!

Ingabire Victoire Umuhoza, umuhezanguni wabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ku nshuro ya mbere yumvikanye atagatifuza Karasira Aimable ugiye kumara imyaka ibiri afungiye ibyaha byo guhakana, gupfobya ndetse no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byari mu kiganiro uyu muhezanguni aherutse guha umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube yashinze agamije guca igikuba muri rubanda, ndetse no gukwirakwiza ibitekerezo bye by’uburozi bigamije guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.

Muri icyo kiganiro Ingabire arihandagaza akavuga ko Karasira ubu uburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’igihugu, uburenganzira bwe “buhonyorwa” ngo kuko afite “ibibazo byo mu mutwe.’’

Ni mu gihe nyamara raporo y’inzobere mu buzima bwo mu mutwe zasuzumye Karasira akimara gutabwa muri yombi yahishuye ko nta kibazo afite bityo ko agomba kuburana ku byaha akurikiranyweho.

Ingabire mu kuvuga ko Karasira arwaye yashimangiye ko ari mu bo uyu Karasira atahwemye kuvuga ko bamufatiranye ubwo yari amaze kwirukanwa mu kazi yari afite maze bamushukisha amafaranga kugira ngo akore biriya byaha afungiwe.

Biratangaje kuba Ingabire yifata akagira Karasira “umurwayi wo mu mutwe” mu gihe yaba uyu Karasira ndetse n’abamwunganira mu mategeko nta we ujya uvuga ko hari ikibazo afite – imyitwarire y’uyu mugore ishimangira ko ari we ufite ikibazo!

Uyu muhezanguni akwiye gusubiza ubwenge ku gihe kuko amacakubiri nta cyo azamugezaho.

Umulisa Carol  

Exit mobile version