Site icon MY250TV

Perezida Kagame yakomoje kuri Ndagijimana wasahuye u Rwanda akayabo akaba akomeje kubundabunda i mahanga

Mu nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35 kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023, Perezida Kagame yagarutse ku mu minisitiri wahawe amafaranga ibihumbi magana abiri by’amadolari mu rwego rwo gufungura ambasade, maze aho kuyakoresha icyari kigenderewe akayenyereza.

Ibyo Umukuru w’Igihugu usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa RPF yabigarutseho ubwo yavugaga uburyo umusanzu w’abanyamuryango ba RPF wahereweho hubakwa igihugu cyari cyasenywe ku buryo bukomeye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Umuminisitiri wa mbere yafashe amafaranga twagiye dushyira hirya no hino ngo twubake ubuzima, ajyana amadorali ibihumbi 200 gufungura ambasade hanze, aregenda nubu ntaragaruka.”

N’ubwo atavuze izina ry’uwo mu minisitiri bizwi neza ko ari Ndagijimana Jean Marie Vianney wari waragiriwe icyizere cyo kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga cyane akimara gucucura Leta y’u Rwanda mu myaka 29 ishize byagarutsweho n’ibitangazamakuru binyuranye birimo “The New York Times” yamwanditseho ku itariki 19 Ukwakira 1994.

Ndagijimana amaze igihe yihishahisha mu Bufaransa, aho adasiba kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ahakana ndetse apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho by’umwihariko azwiho kwifatanya n’udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri batifuriza ineza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Nk’urugero, Ndagijimana mu minsi yashize yagaraye ategura igikorwa cyigayitse cyo kwibuka icyo yita “jenoside yakorewe abahutu” – igikorwa gipfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ipfunwe n’ingengabitekerezo ahorana kubera guhemukira igihugu kandi byamuteye kwandika igitabo kidafite umutwe n’ikibuno giharabika Perezida Kagame.

Uyu mugabo kandi ni umwe mu bashinze icyiswe ‘Rwanda Bridge Builders’, ihuriro ry’interahamwe, abajenosideri ndetse n’ibigarasha aho bahora bikomanga mu gatuza bavuga ko bafite intego yo kuvanaho ubuyobozi bwa RPF “binyuze mu buryo bwose bushoboka”.

Uyu Ndagijimana by’umwihariko ashinja Perezida Kagame kuyoboyoza u Rwanda igitugu ngo akaba ari yo mpamvu nta kintu cyiza abona mu Rwanda.

Gusa ku rundi ruhande, uyu mugabo azahora afatwa nk’umuntu wahemukiye u Rwanda, ubwo rwari mu bihe by’amajye yatewe na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Gusa akwiye kumenya ko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro.

Mutijima Vincent

Exit mobile version