09-06-2026

Iterambere FPR-Inkotanyi yagejeje ku Rwanda mu mboni z’abanyamahanga

0

Abanyamahanga batumiwe mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’Isabukuru yayo y’imyaka 35 bakuriye ingofero uyu muryango ku buryo wateje imbere u Rwanda uhereye ku busa nyuma y’uko igihugu gisenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi aba bashyitsi bahagarariye amashyaka n’imitwe ya politike ifitanye umubano n’Umuryango FPR-Inkotanyi babigaragaje mu mpera z’icyumweru kirangiye mu birori byabereye ku kicaro cy’Umuryango kiri i Rusororo ho mu Karere ka Gasabo.

Todwong Richard, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) ni umwe mu baragaje ko banyuzwe n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha FPR aho by’umwihariko yashimiye Perezida Kagame.

Yagize ati:“Ibyo wakoze na bagenzi bawe ntabwo byigeze bibaho mu mateka, nta kaminuza nimwe ku Isi yigeze yigisha ubumwe n’ubwiyunge mu buryo bucukumbuye nk’uko u Rwanda rwabigenje”.

Cyriaque Nshimiyimana wari uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD FDD) we avuga ko ibyo FPR yagejeje ku Rwanda byivugira kandi bikwiye kuba urugero n’ahandi.

Ati: “…imyaka FPR Inkotanyi iri ku butegetsi aha mu Rwanda turabona ibyagiye bikorwa.

Iterambere ryarabonetse cyane cyane nkanjye uza mu Rwanda kenshi, iterambere mvuga rishingiye ku bintu bibiri, icya mbere ni umutekano mu gihugu, icya kabiri ni isuku.”

Roque Silva Samuel wahagarariye FRELIMO, ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique, we yanditse kuri Twitter ati: “Ubutumwa nahawe na Perezida wacu ni ugushimira u Rwanda kubera umusanzu rwaduhaye mu kurwanya iterabwoba ryari ryaratuzengereje. Imikoranire y’ingabo zacu n’iz’u Rwanda ni ingenzi kuri twe mu kugarura ibintu ku murongo.”

Hirya y’abanyamahanga n’abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo bashima iterambere FPR Inkotanyi imaze kugeza ku Rwanda aho bihaye intego yo kurinda ibimaze kugerwaho; intero n’inyikirizo ni “ntawabisenya ndeba!”

Linda Mukobwajana

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading