Ibintu bikomeje gukomerera Tshisekedi “Cyabitama” nyuma y’aho Perezida wa Kenya William Ruto yari yizeye ko azamufasha kugereka ibibazo bya Congo ku Rwanda akoreye uruzinduko mu Rwanda agashimira Perezida Kagame umusanzu we mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida William Ruto yagiriye mu Rwanda ku matariki ya 4 n’iya 5 Mata 2023.
Uru ruzinduko rwa Ruto mu Rwanda rwashimangiye ko Tshisekedi yahawe akato mu bihugu byo mu karere, cyane ko yigize gashozantambara akanga kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro arimo ayasinyiwe i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola.
Uru ruzinduko kandi rwahamije ko ibihugu byo mu karere bishyigikiranye ndetse ko icyo bishyize imbere ari ukuzamura iterambere ry’abaturage babyo n’ubufatanye, aha akaba ari ho abenshi bahera bibaza impamvu Tshisekedi yinjije mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba kandi adashaka gukorana n’abandi.
Ku rundi ruhande, ingabo z’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EACRF) zirangajwe imbere na Kenya zikomeje gukora ibishoboka byose ngo zigarure amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ni mu gihe kandi umutwe wa M23 ukomeje gutanga tumwe mu duce wari warafashe aho uduha izo ngabo kugira ngo hakome ibiganiro by’amahoro na leta ya Congo n’ubwo itabikozwa; ibintu bikoma mu nkokora izo ngabo.
Biragararira buri wese ko abayobozi b’ibihugu byo mu karere Tshisekedi bazakomeza gushyirwa mu kato Tshisekedi mu gihe cyose akomeje kwinangira mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro we ubwe asinye.
Mugenzi Félix

