Site icon MY250TV

Interahamwe Mulindahabi J.Claude ikomeje kugoreka amateka ya Jenoside mu mugambi mubisha wo guhisha uruhare yayigizemo

Zimwe mu nterahamwe zahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera ipfunwe n’ikimwaro zikomeje kugaragara mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako ziharabika ubuyobozi bw’u Rwanda. Imwe muri zo yitwa Jean Claude Mulindahabi wahunze ibihano urukiko rwa Gacaca rwamukatiye, ubu akaba yihishe mu gihugu cy’ Ubufaransa.

Mu kiganiro Mulindahabi yakoreye ku muzindaro rutwitsi we witwa LECP INFO (Liberte d’ Expression Culture et Paix), ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumiyemo abatumirwa boretswe n’ ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha twavuga nk’ umugore w’umuhezanguni Bukeye Joseph witwa Marceline Nduwamungu bahuriye mu gatsiko ka FDU Inkingi kagizwe n’abajenosideri bahunze ubutabera ku byaha bya Jenoside, n’abandi basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikiganiro cyabaye umwanya wo gushaka guhindagura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaza ko ‘Abanyarwanda bose bakwiye kwibukwa kuva muri 1990 kugeza uyu munsi.’ Uburyo bakunze gukoresha bashakaga gutesha agaciro Jenoside.

Mulindahabi ukoresha ibi biganiro aho atumiramo Interahamwe ngenzi ze, afite umushinga wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ibiganza bye byuzuye amaraso y’Abatutsi yishe. Abarokokeye i Kanombe mu mujyi wa Kigali iyo uvuze Mulindahabi Jean claude ikiniga n’agahinda birabica dore ko uba ubibukije amabi y’iyi nterahamwe.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mulindahabi Jean Claude yari afite imyaka 23, imyaka nkiyo ariko ntiyamubujije kwica inzirakarengane z’Abatutsi ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bahigwaga muri Jenoside.

Mulindahabi yatorotse ubutabera nyuma yaho ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca.

Mbere y’uko ahungira mu bufaransa igihugu cyakomeje kuba indiri y’interahamwe, Mulindahabi yari yarabanje gukora mu kigo cya Leta cyari icy’itangazamakuru cyitwaga ‘ORINFOR’ akaba yarakoraga mu ishami ry’urubuga rw’imikino, aho yajyaga yanga gukora amakuru ajyanye n’igikombe cy’Amahoro avuga ko “ari Inkotanyi ziba zishimira intsinzi” kandi we ko iyo ntsinzi itamureba.

Iyi nterahamwe itunzwe n’udufaranga ivana ku muzindaro wayo wa Youtube ikoreraho umunsi ku munsi iharabika u Rwanda, ubuzima ntibuyoroheye kimwe n’izindi nterahamwe zihishe mu bufaransa, dore ko leta y’ubufaransa iherutse gutangaza ko igiye gukaza umugambi wo gufata interahamwe zihishe ku butaka bwayo ikazishyikiriza ubutabera.

Imwe mu mpamvu ihora itera Mulindahabi kugaragara mu bikorwa bidahwitse biharabika u Rwanda ni uko aba ashaka gusibanganya ibimenyetso byose simusiga by’uko yakoze Jenoside. Nyamara, ararushywa n’ ubusa, icyaha cya Jenoside ntikijya gisaza. Bitinde bitebuke iyi nterahamwe izaryozwa ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugenzi Felix

Exit mobile version