Site icon MY250TV

Umuhezanguni Bicahaga aracyigaragura mu moko, yarangiranye na leta ya “Kinani”

Bicahaga Abdallah umaze igihe aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda amanywa n’ijoro, ubu noneho yiyemeje kubeshyera ubuyobozi bw’ u Rwanda ko bugendera ku moko. Umuvuno akoresha ahanini agamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.

Ku muzindaro we rutwitsi yise “Amateka Nyakuri TV” umuhezanguni Bicahaga yashimangiye ko mu mutwe we huzuyemo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside, aho yavuze ko utakura abantu mu mutwe ubwoko bwabo.

Aha yavugaga ko gahunda z’u Rwanda zisigasira ubumwe ari “amayeri ya FPR Inkotanyi agamije gutsemba ubwoko bumwe bw’abahutu.” Aya macakubiri Bicahaga ashaka kubiba muri rubanda, ntaho ahuriye n’ukuri kuko, Bicahaga wigize intumva akaba umusaza usaziye ubusa akwiye kwibuka ko leta y’ubumwe bw’abanyarwanda nta na rimwe yigeze igendera ku moko nk’uko byakorwaga na leta zabanje, bikanagera naho bivamo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhezanguni akwiye nanone kumenya ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwakuyeho indangamuntu zagaragaragamo ubwoko igashyiraho indangamuntu zitarimo ubwoko, byerekanaga ko abanyarwanda ari bamwe badakwiye kuzongera na rimwe kugendera ku moko.

Ibyo bicahaga yakora byose ntabwo abanyarwanda bamuha amatwi kuko bazi neza ukuri kandi ayo moko avuga bayarenze kera biyemeza gushyira hamwe mu kubaka urwababyaye, bityo rero ari guta inyuma ya huye.

Linda Mukobwajana

Exit mobile version