Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye kugaragaza ko nta mpuhwe nta nke afitiye abimukira bagwa mu butayu no mu nyanja bajya I Burayi. Ibi yabigaragaje mu nkuru zaciye mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’ubwongereza. Aho yandagaje amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ ubwongereza yo kwakira abimukira binjiye mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu muhezanguni w’umugore utumva uruhare rw’u Rwanda mu gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’abimukira bagwa mu nzira bajya mu bihugu by’uburayi, yumvikanye avugako u “Rwanda ntaho rufite ho kubashyira”. Iyi mvugo idafite aho itaniye ni uy’ umunyagitugu Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, wari waranze kwakira impunzi z’ abanyarwanda, avugako u Rwanda ari ‘ikirahure cyuzuye’.
Gusa nta gitangaje, kuko bimaze kuba ikimenyabose ko uyu mugore ayoboye inyangarwanda zose zifite umugambi wo gusebya u Rwanda, bivuzeko iteka ahora ahiga aho yamenera ngo asebye u Rwanda. Ibintu akorana urwango rukabije ku buryo bigoye ko yagaragaza ukuri ku bibera mu Rwanda.
Icyo uyu mugore n’izindi nyangarwanda bakwiriye kumenya, ni uko U Rwanda rwahindutse, rutakiri rwa rundi ruheza abenegihugu hanze y’ igihugu, ko ahubwo u Rwanda rwagutse, runatanga umusanzu ku bibazo bireba isi muri rusange, harimo n’ iki cy’abimukira.
Vincent Mutijima

