Site icon MY250TV

Zimbabwe yahagurukiye gufata no gushyikiriza ubutabera abajenosideri bihishe ku butaka bwayo.

Ak’interahamwe kashobotse. Ni nyuma y’aho guverinoma ya Zimbabwe yiyemeje gufata abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe muri icyo gihugu.

Taliki 14 Mata, ubwo Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe yateguraga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe Professor Amon Murwira yatangaje ko igihugu cye kigiye gushyira imbaraga mu gushakisha no gufata abajenosideri bihishe muri Zimbabwe.

Minisitiri Amon Murwira kandi yatangaje ko igihugu cye kigeze kure mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhanahana abanyabyaha hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda nkuko amasezerano yasinywe muri Nyakanga 2022.

Zimbabwe kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo haracyuzuyemo interahamwe nyinshi zahahungiye. Zimwe zahahungiye zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho usanga zimwe zaranamaze kubona ubwenegihugu dore ko zimwe zanahinduye amazina mu rwego rwo kwiyoberanya ngo zitazafatwa, gusa ntibazi ko icyaha cya Jenoside kidasaza, umunsi uzagera bakaryozwa ibyaha bakoze.

Ibihugu izi nterahamwe zihishemo, usanga zikora ibikorwa ahanini byiganjemo ubucuruzi. Amakuru afitiwe gihamya agaragaza ko izi nterahamwe zohereza amafaranga imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN n’indi iyishamikiyeho mu mugambi bahora bifuza wo guhirika ubuyobozi bw’ u Rwanda biciye mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Muri Gicurasi 2022, Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwatangaje ko umujenosideri rurangiranwa Protais Mpiranya yapfuye mu ukwakira umwaka wa 2006, apfiriye I Harare muri Zimbabwe. Ibi byahise byerekana ko muri icyo gihugu hihishe interahamwe nyinshi.

Ibihugu by’Afrika by’umwihariko ibikihishemo izi nkoramaraso bikwiye gufata ingamba zo gufata ndetse zikohereza mu Rwanda aba banyabyaha bakaryozwa ibyo basize bakoze. Kuko si impunzi nkuko bakunze kwiyita ahubwo ni interahahamwe zasize zihekuye u Rwanda.

Mugenzi Felix

Exit mobile version