Mu gihe Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kadahwema gushishikariza Tshisekedi na leta ye gukora iboshoboka byose ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo, leta ya Tshisekedi yo ntibikozwa kuko imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi
Umubare w’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo imaze kugera kuri 266 ivuye kuri 130, nkuko bitangazwa na porogaramu ishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri RD Congo.
Mu bushakashatsi iyi porogramu yashyize hanze, taliki ya 18 Mata, yerekanye ko mu ntara eshanu zo mu burasirazuba bwa congo, magingo aya habarizwamo imitwe yitwaje intwaro igera kuri 252 hakiyongeraho 14 y’abanyamahanga yose hamwe ikaba 266.
Abasesenguzi batandukanye bemeza ko, uku kwiyongera kw’ iyi mitwe kwagizwemo uruhare na leta ya Tshisekedi, bitewe na gahunda yashyizweho na bamwe mu bagize guverinoma ye. Aho mu bihe bitandukanye bagiye bahamagarira abanyekongo biciye mu mbwirwaruhamwe, gufata intwaro bakarwanya umutwe wa M23.
Bamwe mu banyekongo bagiye babyumva vuba, dore ko bari banashyigikiwe, batangira kurema imitwe gutyo.
Abasesenguzi kandi bavuga ko, iyi mitwe ikomeza kwiyongera uko bukeye n’ uko bwije bisubiza inyuma icyizere cy’amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Bakanashimangira ko ari iturufu ya Tshisekedi na leta ye kugirango akomeze ateze akaduruvayo, kazamuhesha urwitwazo rwo gusubika amatora y’umukuru w’ igihugu yitezwe mu mezi umunani ari imbere.
Tshisekedi yakomeje gushyira imbere umuvuno wo kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Congo, ariko amahanga yamaze kumutahura ko ariwe nyirabayazana w’ibibazo bya Congo cyane ko akomeje kunengwa ko adashyira mu ngiro ibyo amasezerano ya Luanda na Nairobi asaba.
Ni ibintu bigaragarira buri wese ko Tshisekedi na leta ye, icyo bashyize imbere ari ugukomeza gutiza umurindi intambara aho guharanira amahoro.
Mugenzi Felix

