Interahamwe Musabyimana akaba n’umumotsi w’ agatsiko k’abajenosideri ka FDU-Inkingi kanafite umutwe w’iterabwoba FDLR ugashamikiyeho, akomeje kurwazwa muzunga n’uburyo u Rwanda rukomeje kwifatanya n’ Afurika mu ugucyemura ibibazo byugarije uyu mugabane.
Mu kiganiro, uyu muhezanguni Musabyimana Gaspard yakoreye k’umuzindaro rutwitsi we n’agatsiko ka FDU Inkingi bashinze kugirango bajye bakwirakwizaho ubutumwa bugamije guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, ndetse babone n’uko bavugira Interahamwe ngenzi zabo, yumvikanye yababajwe n’uburyo Perezida w’ igihugu cy’u Rwanda akomeje gukorera ingendo mu bihugu by’Afurika aho abayobozi b’ibi bihugu bakomeje guhuriza imbaraga hamwe ngo bateze imbere Afurika muri rusange.
Iyi nterahamwe yasaritswe n’urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda, kubona u Rwanda rugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo bihangayikishije amahanga biramurwaza. Ni mu gihe ku ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana yanabereye umuja atigeze avuga ubwo shebuja yakoreraga ba gashakabuhake mu kurimbura Abanyarwanda.
Umunyagitugu Habyarimana yari inkoramutima ya Perezida François Mitterrand ndetse uyu mufaransa yari n’umujyanama we muri politike ndetse n’igisirikare. Umubano w’aba bombi watumye Habyarimana abona ubufasha bw’ ubufaransa burimo imyitozo ku nterahamwe ndetse n’ibikoresho bazifashisha mu umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi Interahamwe Gaspard yari umutoni kuri Habyarimana ntacyo ijya ibivugaho, dore ko yari yaranayishinze ibiro by’abinjira n’abasohoka mu gihugu, umwanya Interahamwe Musabyimana yifashishije atoteza abatutsi, aho yabimaga uruhushya rwo gusohoka ngo bajye mu mahanga.
Kwihandagaza akanenga ingendo z’ingirakamaro za Perezida w’ igihugu ni ukubura epfo na ruguru. Iyi nterahamwe na ngenzi ze zo muri FDU-Inkingi bahuje umugambi iteka zibonwa nk’izashyigikiye Habyarimana wari igikoresho cy’abazungu igihe yategura ‘imperuka’ ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musabyimana n’agatsiko ka FDU bahorana icyizere cyo kurota ko bazagarura leta y’abicanyi gutegeka u Rwanda. Ibi birabababaza iyo babonye ubuyobozi bukomeje guteza abanyarwanda imbere ndetse bakabirenzaho gufatanya n’ibindi bihugu by’ Afurika.
Iyi nterahamwe y’umuhezanguni na bagenzi be bo muri FDU-Inkingi bakwiye kumenya ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ibihugu bya Afurika mu kwiteza imbere babishima batabishima.

