Site icon MY250TV

Umunyabinyoma Victoire Ingabire yabuze icyo avuga agaya ibishimwa!

Ku wa 19 Mata, Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku biribwa bitandukanye ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo, nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu. Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abaturage ariko kitatunguranye kuko ari ibintu guverinoma isanzwe ikora.

Umunyabinyoma Ingabire Victoire (IVU) akaba umuhezanguni urangwa n’icengezamatwara rigamije kwangisha abaturage ubuyobozi bwabo bitoreye, kuri ubu akomeje ibikorwa bye bibisha byo kuyobya abanyarwanda.

Mu kiganiro uyu muhezanguni yakoreye k’umuzindaro we “Imbarutso ya Demokarasi” yashinze ngo ajye anyuzaho ibiganiro bye byuzuyemo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda yumvikanye nk’umwana w’ingayi avuga ko icyemezo cya leta kije gitinze.

Umuhezanguni Victoire umaze kumenyerwa ko yuririra ku kibaye cyose, mu mugambi we ahorana wo gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda, yavuzeko ‘leta yatinze kugabanura ibiciro ngo abaturage bari baravuze barananiwe.’

Kuva leta y’ubumwe yajyaho yazanye gahunda itarigeze izanwa mu gihugu yo gushyira umuturage ku isonga. Ibintu bikurikizwa mu nzego zose za leta, ndetse ibyemezo byose bifatwa biba bigamije guteza imbere umuturage. Bitandukanye n’ ubutegetsi bwa nyuma y’ubukoroni kugeza ku bwa Kinani bwari bwarimirije imbere amacakubiri ndetse no guheza igice kimwe cy’abanyarwanda.

Uyu mugore ariko yasaritswe n’urwango kugeza n’aho ntakiza abona ku ubuyobozi abanyarwanda bitoreye ndetse bunabagejeje aho igihugu kigeze.

Kwihandagaza akavuga ko icyemezo cya leta kije cyaratinze ni ugushaka guca igikuba muri rubanda agamije kugumura abaturage.

Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko nta munyarwanda ateze kuyobya kuko batoye ubuyobozi bwabo babwizeye, ndetse n’imihigo irakomeje.

Exit mobile version