Site icon MY250TV

Kayumba Nyamwasa n’umutwe we w’ iterabwoba RNC bakomeje politike z’ imfabusa

Umutwe w’iterabwoba wa RNC uherutse gusohora itangazo ryuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gutwerera ikibazo cya Congo u Rwanda, ibintu byabaye imbyino yanze gufata.

Ni mu itangazo, uyu mutwe wa RNC wasohoye biciye mu muvugizi wayo Etienne Mutabazi wavuzeko “leta y’u Rwanda ikomeje gucuruza Jenoside yakorewe Abatutsi, gufunga abatavuga rumwe na leta”. Ndetse uyu muvugizi yuririyeho atwerera ikibazo cya Congo u Rwanda.

Ku babonye iri tangazo, nta gitangaza kirimo kubona umutwe wa RNC uvuga ko leta y’u Rwanda icuruza Jenoside, ndetse n’andi magambo menshi agamije gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi no gutoneka abayirokotse kuko uyu mutwe kuva washingwa na bamwe mu bahagaritse iyi Jenoside, bahisemo umuvuno wo kunywana n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda bibwira ko bazafatanya bagahirika ubutegetsi bw’u Rwanda; ariko byabapfanye ubusa, kugeza n’aho abo bisunze babateye utwatsi kuri ubu iyi RNC ikaba isigayemo aba barirwa ku myanya y’intoki.

Muri iryo tangazo kandi RNC ivuga ko leta y’u Rwanda yitwaza Jenoside igafunga abatavuga rumwe nayo, ibi babyanditse babizi neza ko mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku isi icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi gihanwa n’amategeko, ari nayo mpamvu abagaragaweho icyo cyaha bahanwa, ariko kuri RNC yo yahisemo gushyigikira abakora ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside, kuko ibifata nk’ ubwisanzure.

Uyu mutwe wa RNC uracyahanyanyaza ngo urebe ko wakongera kwigarurira abayoboke buhumyi, ariko byaranze, ari nayo mpamvu bakomeje gukora politike z’ imfabusa zinenga u Rwanda. Aha twavuga nk’aho mu itangazo ryayo RNC yashatse kongera gushora u Rwanda mu bibazo bya RDC; kandi byaragaraye ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufite inyungu mu guteza akaduruvayo mu gihugu, harimo nko gusubika amatora y’ umukuru w’ igihugu yegereje.

Ibyo guhora bashyira u Rwanda mu kibazo cya Congo birumvikana kuko Kayumba Nyamwasa ukuriye iki kiryabarezi cya RNC yagerageje gukorana n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda arizo FDLR kimwe n’indi mitwe y’interahamwe nka FDU Inkingi n’abandi batandukanye kugirango bahirirke ubuyobozi bw’ u Rwanda, gusa byose byapfuye ubusa.

Ayo matangazo bahora bandika barabizi neza ko agarukira ku mbuga nkoranyambaga nta handi bayajyana, kandi barabizi neza ko abanyarwanda nta narimwe bazigera bagwa mu mutego wabo kuko abo bagerageje gushuka barahumutse ubu bafite isomo. banabonye isomo.

Mugenzi Felix

Exit mobile version