Umuryango w’ ibihugu byo muri Afurika y’ Amajyepfo (SADC) wemeje ko ugiye kohereza ingabo mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki ni icyemezo cyafashwe mu nama yabereye i Windhoek muri Namibie kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, nyuma yo gutakamba bikomeye byakozwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Ibi bibaye nta minsi ishize, Tshisekedi n’ ubutegetsi bwe batangiye kujora imikorere y’ ingabo za Afrika y’Uburasirazuba (EACRF), zakoze ibyashobokaga agahenge kakagaruka mu Burasirazuba bwa Congo. Ibi byakozwe mu rwego rwo gushaka kuzirukana kuko zitubahirije umurongo wa Tshisekedi n’ ubutegetsi bwe wo kugaba ibitero ku ngabo za M23, Nkuko FARDC ifatanyije n’ indi mitwe nka FDLR na Mai-Mai yagiye ibikora.
Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga byamaze kubona umusaruro w’ingabo za EACRF cyane ko zashyize mu bikorwa ibyo zari zasabwe mu gihe gito ari cyo gukorana n’umutwe wa M23 kugirango usubize uduce wari warafashe, ibintu byari bikubiye mu masezerano ya Luanda na Nairobu, gusa igitangaje ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo nta na kimwe mu byo yari yasabwe gukora yigeze yubahiriza.
Kubera ko bizwi ko Tshisekedi ashaka gukomeza guteza akaduruvayo mu Burasirazuba bwa congo ku mpamvu zo kugirango yimure amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, yagiye gutakambira ibihugu bigize umuryango wa SADC kugirango nabyo byohereze ingabo zabyo muri Congo, ibintu abenshi bahurizaho bemeza ko ahubwo bigeye guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Abenshi bakomeje kwibaza icyo ingabo za SADC zigiye kuzana cyananiye ibihumbi by’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO, Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba EACRF zananiwe gukora.
Amakuru avuga ko Tshisekedi yatangiye gutegura imyigaragambyo ku ngabo za EACRF no kuzangisha abaturage nkuko yahoze abikora kugirango bagirire icyizere ingabo nshya zigiye kuza za SADC. Gusa ibi byose arimo kubikora agamije guteza akavuyo no kwerekana ko nta mahoro ari mu Burasirazuba bwa Congo. Ibintu azuririraho yimura amatora.
Tshisekedi n’ubutegetsi bwe baribeshya ndetse bakanabeshya abanyekongo. Tshisekedi iturufu afite yonyine ni uguhembera akaduruvayo, kuko niyo karita yonyine ituma akomeza kuyobora igihugu cya Congo. Iyi migambi ye yamaze kumenyekana, ndetse n’isi yose irayizi, ashatse yasubiza amaso inyuma, akubahiriza icyo amasezerano ya Nairobi na Luanda amusaba, ibindi arimo ni ukuruhira ubusa.
Mugenzi Félix.

