Mu minsi ishize twerekanye uburyo agatsiko ka Jambo Asbl gafatanyije n’umutwe wa FDU Inkingi beruye ko bagiye gushakira inkunga umutwe wa FDLR mu cyiswe “All for Rwanda”, bidatinze abayobozi b’utu dutsiko twombi Jambo Asbl na FDU Inkingi baje kubyihamiriza.
Robert Mugabowindekwe uhagarariye agatsiko k’abakomoka ku nterahamwe zahekuye igihugu-Jambo Asbl, yatangaje ko aka gatsiko ahagarariye kiteguye gukoresha izindi ngufu nibiba ngombwa. Aha yavuga mu gihe ingufu za politike n’ iza dipolomasi zizaba zanze, amagambo yumvikana neza ko abari inyuma y’ ikiswe “All for Rwanda” bambariye guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, abasize bakoze iyi Jenoside bakunze kugira impunzi urwitwazo kugirango bagaragaze impamvu zibaheza mu mashyamba ya Congo. FDLR nyirizina kenshi yagaragaweho umuco wo kubuza no gufata bugwate abashaka gusubira mu gihugu, uyu mutwe w’abakoze Jenoside washakaga kugira izi mpunzi umutaka zihishamo.
U Rwanda rwakoze ibishoboka byose kugirango rucyure impunzi zari zitatanye hirya no hino, aho abarenga miliyoni 3 bagaruwe mu gihugu. Umwaka wa 2017 warangiranye n’ikitwa “sitati y’ ubuhunzi ku Banyarwanda, nyuma yaho Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) risanze mu Rwanda hari amahoro.
Kuri ubu u Rwanda ni igihugu cyuje amahoro, uretse kuba cyakira abaturage bacyo bagitaha, kinafasha abandi bahunga ibihugu byabo kubera impamvu zitandukanye.
Ibi bisobanuye ko abakiri mu mashyamba ya Congo bafite ibyaha basize bakoze mu Rwanda, bikibatera kudataha nk’uko abandi bagiye babikora mu bihe bitandukanye.
Kimwe n’ aba bahezanguni bibumbiye mu dutsiko twa Jambo Asbl na FDU Inkingi bakomeje gushaka impamvu zidahari zituma biyita impunzi, muri bo hihishemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’ababikorera ababyeyi babo bagize uruhare muri iyi Jenoside, bimwe bya ya mvugo ngo “urugamba rwakunaniye ururaga abana bawe.”
Intsinzi kuri aba bahezanguni ni ukwitwaza impunzi za baringa mu rwego rwo gushakisha amafaranga yo gufasha umutwe wa FDLR ndetse n’ indi iyishamikiyeho, kuko biteze ibisubizo ku bitero by’ iyi mitwe.
Mu bihe bitandukanye, bamwe mu bayobozi b’ utu dutsiko bagiye bajya mu mashyamba ya Congo, aho bagiye gutera ingabo mu bitugu umutwe wa FDLR. Placide Kayumba kuri ubu uhagarariye agatsiko ka FDU-Inkingi yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi ba FDLR mu bihe bitandukanye, ndetse yigeze no kujya muri Congo agiye guhura na bamwe mu bayobozi ba FDLR, ndetse anabasezeranye ubufasha bwose bushoboka.
Ibi bikorwa byitwaje “impunzi” bikorwa n’ utu dutsiko tw’abahezanguni bigamije gucucura abantu, ariko ayo bakuyemo bayashora mu gushyigikira FDLR ndetse n’ indi mitwe iyikomokaho.
Izi nyangarwanda ziri inyuma y’iki kiryabarezi “All for Rwanda” zikwiye kwitonda kuko ibi barimo ari ugushyigikira umutwe wa FDLR washyizwe ku rutonde n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amahanga nk’umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Aya mayeri yo gukomeza kurisha iturufu y’ubuhunzi ntazigera abahira, kuko ibyabo byaramenyekanye.
Birazwi ko icyo Jambo Asbl na FDU inkingi bagamije ari ugukomeza gutera inkunga FDLR bitwaje ko barimo gushyigikira impunzi, ariko ntacyo bazigera bageraho kuko u Rwanda ni igihugu kiyemeje kwakira abana bacyo bashaka gutaha si ibyo gusa kuko runakira ab’ibindi bihugu bakeneye ubuhungiro.
U Rwanda ntawe rwaheje, ndetse n’iyo FDLR birirwa bavugira benshi muribo baratashye basubizwa mu buzima busanzwe.
Mugenzi Felix

