Tariki ya 10 Gicurasi ubuyobozi bw’umujyi wa Paris bwaburijemo umuhango wagombaga kugaragaramo imurikwa ry’ igitabo cy’umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana yise “Holocauste au Congo”. Uyu muhango wari uteganyijwe tariki 11 Gicurasi 2023, mu nzu mberabyombi ya Hôtel de Ville, aho hari bwerekanywe na filime mbarankuru yitwa “Le silence des crimes oubliés” y’ umunyekongo witwa Gilbert Balufu.
Iri hagarikwa rije nyuma yuko, uyu muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Onana asohoye igitabo “Holocauste au Congo” gikubiyemo ibinyoma bihimba ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibinyoma avuga yuririye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashaka kugaraza ko ibibera muri Congo birenze ibya ino Jenoside y’ 1994.
Ibi binyoma bigamije kuyobya uburari ku kibazo cyo muri Congo nibyo byiganje muri ibi bikorwa bibiri byari bigeye kumurikwa na Charles Onana ndetse na Gilbert Balufu. Bamwe mu Banyarwanda batuye mu gihugu cy’ Ubufaransa, bagaragaje ko icyemezo cy’ umujyi wa Paris cyo guhagarika uyu muhango cyari gikwiye.
Gusa na none Interahamwe zisanzwe zishyigikira uno muhezanguni Charles Onana zakomeje kubogoza ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza agahinda nyuma y’ uko umuvuno wo gukomeza gutangaza ibinyoma wazo ukomwe mu nkokora.
Mu mbwirwaruhamwe, ibiganiro ndetse no mu bitabo uyu muhezanguni w’ umuhakanyi wa Jenoside Charles Onana akunze kugereka ku Rwanda ibinyoma by’uko rwishe abanyekongo bagera kuri miliyoni 10, ariko kugeza na n’uyu munsi ibintu atajya atangira ibimenyetso bifatika.
Muri iyi minsi Charles Onana afite urubanza agomba kwitaba aho yarezwe ibyaha bijyanye no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nkuko yabigaragaje mu kiganiro yavugiyemo ko nta Jenoside yabayeho yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abivuga neza mu magambo ye bwite ko “nta Jenoside yabayeho kuva 1990 kugeza 1994.”
Urubanza rw’uyu muhakanyi wa Jenoside rukaba rutegerejwe mu minsi iri imbere ari nayo mpamvu akomeje gukora ibishoboka byose yigira umwere biciye mu bukangurambaga butandukanye agenda akora.
Guhera mu 2017, mu Bufaransa havuguruwe Itegeko rijyane n’ ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho ryashyizemo ingingo izajya ihana umuntu wese uzajya uhakana cyangwa agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tegeko rihanisha icyaha cy’ihakana cyangwa ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amayero 45 000 (asaga miliyoni 36 z’amanyarwanda).
Charles Onana n’abamushyigikiye bakwiye kumenya ko nta na rimwe bazigera bihanganirwa igihe cyose bagikomeje imigambi yo gupfobya ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mugenzi Felix

