Umuhezanguni Nadine Kasinge wuzuye urwango n’imvugo z’ubugome zitava mu kanwa ke zibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda n’Umuryango FPR-Inkotanyi muri rusange noneho yasaze avuga ko afite impamvu nyamukuru imutera gukora ibyo akora cyane ibikorwa by’ingirwapolitiki ze.
Uyu mugore w’umusazi kandi akunze kwiyita “umukandida ku mwanya wa Perezida” akaba by’umwihariko anazwiho guhora ku mbuga nkoranyambaga aapfobya Jenoside yakorewe abatutsi we ubwe yarokotse, ariko kubera uburozi bwo kwanga u Rwanda bwamaze kumugera mu bitekerezo byatumye yanga inkotanyi urunuka yibagiwe ibyo zamukoreye.
Usesenguye neza ibyo uyu Kasinge yirirwamo kuri za murandarasi aho abiba inzangano, amacakubiri, gutuka ubuyobozi, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi hanyuma yarangiza akikomanga mu gatuza avuga ko ari ‘umunyapolitike’, bihishura uburyo akoresha inyungu ze zo kwiyita ‘umunyapolitike’ kugirango yangishe abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.
Kuba Kasinge yavuga ko afite icyo arwanira mu rugendo rwe rwa politike si igitangaza kuko ntakindi yaharanira Atari ukugonganisha abanyarwanda imitwe, cyane ko ntacyiza yifuriza u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Uyu mudamu w’umuhezanguni abaye koko afite ikintu cyizima aharanira ntiyakabaye yirirwa mu mabi ahoramo ahubwo yakabaye ataha mu rwamubyaye akaza agafatanya nabandi gushyigikira ibyagezweho aho kwirirwa abitesha agaciro, kandi ibyo bikorwa ubwabyo byivugira.
Kasinge akwiye kumenya ko nta munyarwanda umwitayeho mu gihe acyuzuye inzangano n’amacakubiri bityo rero ibyo avuga ko aharanira muri politike ye ntacyo bimaze namba.
Linda Mukobwajana
Nta kindi Nadine Kasinge aharanira uretse gucamo Abanyarwanda ibice, ibintu bitazamukundira

