MY250TV

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’amahoro itsinze mukeba w’ibihe byose APR FC – AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tari ya 3 Kamena 2023, yatsinze APR FC igitego 1-0 yegukana igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka itanu nta gikombe itwara.

Amakipe yombi yatangiranye ingufu nyinshi barata ibitego byabazwe, abakinyi nka Nshuti Innocent na Yannick ba APR bagiye barata ibitego naho ku ruhande rwa Rayon Sports Onana na rutahizamu w’umugande Mussa Esenu nabo bagiye barata ibitego.

Ku munota wa 19 Essomba Onana yahinduye umupira kuri Ngendahimana Eric atsindisha umutwe, ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin aza kugaragaza ko habayeho kurarira.

Rayon sports yaje kubona igitego ku munota wa 40 gitsinzwe na Ngendahimana Eric wafunguye amazamu ku mupira wateye nyuma yo gukurwamo n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

Igitego cya Ngendahimana nicyo rukumbi cyahesheje ikipe Rayon Sports kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2023. Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, mu gihe APR FC izakina CAF Champions League.

Iki ni igikombe cy’Amahoro cya 10 cyegukanywe na Gikundiro iraza guhabwa sheki ya miliyoni 10 Frw. APR FC ifite ibikombe byinshi, yagitwaye inshuro 14. Umwanya wa gatatu wegukanywe na Mukura itsinze Kiyovu SC igitego 1-0.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version