Site icon MY250TV

Bwa mbere mu mateka Umunyarwanda yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Bubiligi

Mike Trésor Ndayishimiye, umukinyi ufite inkomoko mu Rwanda ukinira ikipe ya K.R.C. Genk ibarizwa muri Shampiyona y’u Bubiligi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2023 yatowe nk’umukinyi mwiza w’umwaka muri iyo shampiyona izwi nka “Jupiler Pro League”.

Ndayishimiye yavukiye mu Bubiligi muri 1999, abyarwa na Freddy Ndayishimiye wanahoze ari umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba kurugamba, ndeste na nyina w’Umunyarwanda ubu babana mumujyi wa Antwerp hariya mu Bubiligi.

Uyu musore ntarahitamo ikipe y’igihugu azakinira hagati y’u Rwanda, u Burundi ndetse n’u Bubiligi.

Ndayishimye yaherukaga gutwara igikombe cy’umukinyi mwiza ukomoka muri Africa (2022/23 Ebony show award), Igikombe, kizwi cyane ku izina rya “Soulier d’Ebene”, gitangwa buri mwaka ku mukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru ukomoka muri Afurika.

Muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2022/23 uyu musore yatsinze ibitego 8, atanga imipira 28 yavuyemo ibitego mu mukino 39 yakinye.

N’ubwo yavukiye akanakurira mu Bubiligi, Ndayishimiye ntabwo yigize yibagirwa imizi ye yo muri Afurika kuko yanashize ibendera ry’u Rwanda n’u Burundi ku rubuga rwe rwa Instagram.

Abanyarwanda bateregeje kumenya niba uyu musore azahitamo gukinira ikipe y’igihugu, Amavubi.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version