Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanahanwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023 yasanzwe yapfuye mu nzu yari atuyemo mu gihugu cya Niger.
Ni umujenosideri upfuye mu buryo bukwiye gutanga ubutumwa ku bandi bigize abanzi b’urwababyaye, kuko apfuye nk’imbwa kuko uretse kuba yari afite aho acumbitse ariko aguye ishyanga kandi igihugu akomokamo gihari, byongeye kandi n’imyaka yari afite ni imyaka umuntu aba yifuza gusazira mu gihugu akomokamo.
Yisanze mu nshundura z’ubutabera nyuma y’igihe yihishahisha
Uyu mugabo wahoze mu ngabo za leta yakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi nyuma y’igihe yarabanje kwihisha, icyo gihe yafatiwe Bwongereza mu mwaka wa 2000 ashyikirizwa ubutabera aza gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 mu mwaka wa 2006, gusa mu mwaka wa 2008 yaje kujurira urubanza rusubirwamo maze mu mwaka wa 2011 mu buryo bwatunguye benshi akatirwa igifungo cy’imyaka 15 yonyine.
Mbere yo kubuyera ashakisha aho yerekeza ku bwo guhamwa n’ibyaha by’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Lieutenant Col Muvunyi na nyuma yo kurekurwa mu buryo butavuzweho rumwe na benshi cyane cyane abarokotse jenoside,yabanje kuba mu mujyi wa Arusha maze aza kwerekeza mu gihugu cya Niger mu mwaka wa 2021 ari naho yapfiriye.
Mu marembera ye, iminsi ye ya nyuma yararwaye bikomeye, bigera n’aho ajya mu bitaro kubera ko ubwonko bwe bwari bufite ikibazo gikomeye ariko ntacyo byatanze.
Nubwo bwose yari arembye ariko ubukana bw’ibyaha yakoze bya jenoside yanahamijwe n’inkiko mpuzamahanga bwatumye ubusabe bw’umunyamategeko we buterwa utwatsi n’umuryango w’abibumbye, uyu akaba yaramusabiraga ko yajya kuvuzwa mu Bwongereza, igihugu n’ubundi yari yarafatiwemo.
Tharcisse Muvunyi apfuye rubi, kuko nta cyiza azibukirwaho uretse gusa imvugo zishishikariza abahutu kwica abatutsi, aho yavugaga ko “umututsi ari inzoka ikwiye kwicwa”, yanakunze gukangurira abahutu bafite abagore b’abatutsikazi kubatanga bakicwa.
Uyu mujenosideri wapfuye, uko yaje kurekurwa mu buryo butavuzweho rumwe ni kimwe mu bimenyetso by’intege nke zaranze ubutabera mpuzamahanga mu guha ubutabera bwuzuye u Rwanda n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Marc Ndayambaje

