Abagize ikiryabarezi cyiganjemo abahoze mu mutwe w’interabwoba wa RNC cyiswe ko giharanira “ineza y’Abanyarwanda” barangajwe imbere n’umusambanyi kabombo Kambanda Charles bakoze ikinamico yiswe ko ari ikiganiro n’abanyamakuru bagamije ngo kubwira ababakurikira buhumyi icyo bagamije.
Ibyo byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023 biciye ku mizindaro itandukanye y’interahamwe n’ibigarasha.
Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Rubens Mukunzi umumotsi w’iki kiryabarezi, hagaragayemo cyane Kambanda Charles dore ko ngo ari we muvugizi wacyo ndetse n’abandi bayoboke mbarwa barimo Gervais condo, Elie Ngirabakunzi, ndetse na Celestin Nsengiyumva.
Icyatangaje abantu ni uko bamwe mu batangiranye n’iki kiryabarezi bo batangiranye batitabiriye iyo kinamico, aho benshi bemeza ko ntakabuza batangiye gusubiranamo nk’uko bisanzwe bijyenda mu dutsiko twiyita ko turwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Kambanda Charles yatangiye avuga imigabo n’imigambi ifutamye y’icyo kiryabarezi, aho yatangiye yishongora nk’ibisanzwe dore ko azwiho kwigira umuntu ukomeye wazengereje u Rwanda ariko birazwi ko aba arimo kurota.
Uyu muhezanguni kandi yatangaje ko ngo muri Nyakanga bateguye inama y’icyo kiryabarezi izabera muri Afurika n’ubwo yirinze kuvuga igihugu icyo ari cyo, uyu musambanyi ruharwa akaba n’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko ngo hari igihugu cyo mu karere cyabemereye kuzabakira kikanabaha umutekano usesuye bazakoreramo iyo nama.
Gusa abakurikiye baremeza ko icyo gihugu ari Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’uko icyo gihugu cyarahiriye guha urubuga buri wese urwanya Leta y’u Rwanda nk’uko bamaze iminsi babikora, dore ko no mu minsi ishize Tshisekedi yakiriye Gasana Eugene mu biro bye.
Tshisekedi nk’uko yabyiyemeje ko azakora ibishoboka byose agakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma yo kubigerageresha umutwe wa FDLR bikamunanira, ubu arimo gukoresha abanzi b’u Rwanda – ibintu nabyo bitazamugwa neza.
Muri icyo kiganiro kandi Kambanda avuga ko ngo bafitanye umubano n’imiryango mpuzamahanga ndetse na Leta ya America mu gukomeza gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda ngo iganire nabo, ibintu bitazigera bibaho kuko leta y’u Rwanda yabitangaje kenshi ko itazigera ishyikirana n’aba banyabyaha.
Abagiye bunganira Kambanda dore ko ariwe wihariye ijambo muri iyo kinamico banavuga ko ngo icyo kiryabarezi cyabo Ngo barimo gucura ubwenge bwo kureba uko bashyiraho leta y’abanyarwanda muri macye barashaka guhirika ubutegetsi.
Ni mu gihe kandi mu byo bavuze bakomeje kuvuga ko bashaka gushyiraho ubutegetsi bushya mu Rwanda; ibi abenshi bafashe nko kwikirigita ugaseka kuko ntiwaba udashinga ngo ubyine.
Ikindi cyatangaje abantu ni uko bamwe mu banyamakuru bavugaga ko batumiye ari abamotsi babo basanzwe barimo Serge Ndayizeye, Mulindahabi Claude, Gaspard Musabyimana n’abandi bazwiho kwirirwa basebya ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.
Igisekeje ni uko abenshi batumva neza icyo kiryabarezi kuko benshi bemeza ko kije kubanyunyuza utwabo nk’ibisanzwe, ndetse zimwe mu nterahamwe n’udutsiko twazo ntbigeze bagiha agaciro kuko bavuga ko gishingiye ku moko.
Mugenzi Félix

