Site icon MY250TV

Twagiramungu “Rukokoma” akomeje guta ibitabapfu ku mbuga nkoranyambaga!

Twagiramungu Faustin wiyita “Rukokoma”, umusaza ushaje yanduranya akomeje kugaragaza imyitwarire idasanzwe ku mbuga nkoranyambaga aho abenshi bemeza ko ari mu minsi ye ya nyuma cyane ko izabukuru zimureye nabi.

Uyu musaza gito muri iyi minsi yihaye akazi ko kujora ibitajorwa aho asigaye yirirwa ku mbuga nkoranyambaga yibasira ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda ndetse na gahunda zinyuranye za Leta.

Nk’urugero Twagiramungu umaze imyaka 28 yihishahisha mu Bubiligi, tariki ya 9 Kamena 2023 yarifashe yandika ubutumwa budafite epfo na ruguru kuri Twitter ko Perezida Kagame akwiye “kwemera jenoside (yakorewe) abahutu yakoze ubwe n’ingabo ze.”

Ibi Twagiramungu yanditse bishimangira ubuhezanguni ahuriyeho n’izindi ntagondwa z’interahamwe zihorana imvugo ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri”, mu gihe nyamara habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko n’Umuryango Mpuzamahanga wabyemeje.

Twagiramungu n’abandi bahuje imyumvire yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibashobora kugaragaza uko jenoside yindi bavuga yakozwe, uko yateguwe, uwayihagitse n’ibindi byose bigenderwaho mu kwemeza Jenoside.

Uyu musaza w’umuhezanguni akwiye kumenya ko imikino akina ku mbuga nkoranyambaga irimo byinshi bigize ibyaha ashobora gukurikiranwaho igihe icyo ari cyo cyose cyane ko Jenoside apfobya ari icyaha kitajya gisaza.

Ku rundi ruhande, uyu muhezanguni aherutse kwandika ubundi butumwa bigaragara ko yageneye abamukuri buhumyi ajora gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda aho mu bwenge bucye yavuze ko mu Rwanda “habuze ubumwe”.

Iyi nyandiko ya Rukokoma yashimangiye ko ari guta ibitabapfu nk’umuntu uri mu minsi ye ya nyuma cyane ko aho Abanyarwanda bageze bunga ubumwe hivugira kandi hagaragarira buri wese.

Uyu musaza gito nta cyiza yifuriza u Rwanda, igihugu yahunze nta cyo yakiburanye ahubwo akiyemeza kujya kwangara ndetse akiyunga ku mitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda ngo ikunde imufashe kuzagaruka mu Rwanda kurutegeka, gusa ntibizamuhira.

Twagiramungu akwiye kwibuka ko hatari kubaho iterambere u Rwanda rufite uyu munsi iyo Abanyarwanda bataza kuba bunze ubumwe bagakorera hamwe ubundi bagateza igihugu cyabo imbere.

Nta na rimwe Abanyarwanda bazigera baha amatwi ibitekerezo bipfuye by’uyu musaza ushaje yanduranya ugamije kubangisha ubuyobozi bitoreye; bityo rero akwiye gushyira umupira hasi agaharanira gusiga inkuru nziza imusozi.

Gakayire Fred& Mukobwajana Linda

Exit mobile version