Site icon MY250TV

Maj. Karangwa Claver ni interahamwe kabombo, si “umunyepolitike” – Dore gihamya

Urukiko rw’Ikirenga mu Buholandi tariki ya 6 Kamena 2023 rwongeye gutoneka abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanga kohereza mu Rwanda interahamwe kabombo Maj. Karangwa Pierre Claver ku mpamvu zifutamye z’uko ngo
“ari umunyepolitiki” bityo ko “atabona ubutabera bwuzuye”.

Ni icyemezo cyababaje Abanyarwanda benshi by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi iyi nterahamwe yagizemo uruhare binyuze mu bitero byo kurimbura Abatutsi bo kuri Paruwasi ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Abarokotse Jenoside barahamya ko n’iyo Karangwa yaburanishirizwa mu Buholandi nta butabera bwitezwe kubera ubushake buke bwo kumuburanisha icyo gihugu kigaragaza kuva yafatwa kugeza magingo aya.

Mu mwaka wa 2016 u Buholandi bwohereje mu Rwanda Jean-Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye kuburanishirizwa ku byaha bya Jenoside bakoze, kandi bahawe ubutabera bukwiye, wakwibaza impamvu bahisemo kwemeza ko Karangwa we atazahabwa ubutabera bukwiye.

Maj. Karangwa, yahawe icyemezo cy’ubuhunzi bw’u Buholandi mu 1999, ndetse mu ntangiriro za 2000 yaje kubona ubwenegihugu.

Nyuma yo kumenyekana ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, mu 2013, nibwo rwafashe icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu.

Uyu Karangwa kandi intandaro yo kwiyita umunyepolitiki ayivana kukuba ari mu bashinzwe umutwe wa FDU Inkingi ugizwe n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda aho birirwa mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi ntibikwiye gutuma aba umunyepolitiki ahubwo yakagombye no guhanirwa gushyikikira ibikorwa by’iterabwoba.

Mugenzi Félix

Exit mobile version