Mu irushanwa ryo ku Mugabane wa Afurika rihurizwamo abanyempano mu kuririmba, “The Voice Africa”, umunyarwandakazi ari nawe usigayemo uhagarariye u Rwanda, Umurerwa Linda uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Linda Montez akomeje kwitwara neza.
Ni irushanwa rimaze amezi atatu ribera muri Nijeriya aho abanyempano mu kuririmba barushanwamo kuririmba, bakagaragaza ubuhanga babifashijwemo n’abanyamuziki bakomeye banababera abakemurampaka.
Bamwe mu bakemurampaka ni nka Awilo Longomba wo muri Congo-Kinshasa, Lady Jaydee wo muri Tanzaniya, Yemi Alade wo muri Nijeriya, ndetse na Locko wo muri Cameroon.
Muri iri rushanwa, umunyarwandakazi urisigayemo akurikiranwa n’umukemurampaka witwa Locko, ukomoka muri Cameroon.
Linda Montez, umwe rukumbi usigaye mu irushanwa ahagarariye u Rwanda, ashima abakemurampaka uko babafasha mu myitozo ituma barushaho gukuza impano zabo ndetse no guseruka neza muri iri rushanwa.
Yagize ati :“Umutoza wanjye unkurikirana mu irushanwa, yangiriye akamaro kanini. Yamfashije kwitwara neza mu gihe amarangamutima azamutse ndi kwitoza, kuko indirimbo twahawe gukora irasaba kugaragaza amarangamutima.”
Ibi Linda yabitangaje akimara guhatana n’umusore w’Umunyanijeriya w’umunyempano witwa Jason, maze uyu munyarwandakazi abasha gukomeza mu kindi cyiciro.
Imbere y’abakemurampaka bafite amazina aremereye mu ruhando rwa muzika ku rwego rw’Afurika, uyu munyarwandakazi yitwaye neza abakemurampaka bagaragaza kunyurwa, icyakora birangira umukemurampaka we ari we Locko ahaye amahirwe uwo bari bahanganye ari we Jason.
Ibi byanze mu nda abandi bakemurampaka bari bashimye imiririmbire ya Linda Montez, maze Yemi Alade, umwe mu bakemurampaka ahita akanda ku nzogera nk’ikimenyetso cy’uko agomba gukomeza mu irushanwa nta yindi nkomyi.
Linda Montez, mbere yo kugaragara muri iri rushanwa, yamenyekanye ubwo yegukanaga irushanwa ryo mu Rwanda rya The Next Popstar mu mwaka wa 2021. Abandi banyarwanda bari bitabiriye “The Voice Africa” ni Jasmine Kabatega, Theoneste Rwamukwaya na Belinda Uwase.
Kuri iyi ncuro ryitabiriwe n’abanyempano baturuka mu bihugu 13 byo ku mugabane w’Afurika, rikaba rizasozwa muri Nzeli uyu mwaka.

Marc Ndayambaje